00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yagabanyije uburinzi bwa Uhuru Kenyatta yasimbuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 09:35
Yasuwe :

Abarinzi b’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta bagabanyijwe guverinoma isobanura ko ari amavugurura mu bakozi agamije imikorere myiza.

Ofisiye mukuru wari uyoboye itsinda ry’abarinda Kenyatta yakuwe kuri izi nshingano asimbuzwa ufite ipeti ryo hasi.

Ofisiye wari ufite ipeti rya Assistant Inspector General yakuwe kuri izi nshingano kuko amategeko ateganya ko itsinda rishinzwe umutekano wa perezida wacyuye igihe rigomba kuyoborwa na ‘Chief Inspector’. Uyu munsi itsinda ririnda Kenyatta rikuriwe na ‘Superintendent of police’.

Daily Nation yanditse ko mu ba ofisiye 96 b’indobanure Kenyatta yari afite asigaranye 25 gusa, mu gihe umugore we asigaranye batanu. Abashinzwe umutekano w’abandi bo mu muryango wa Kenyatta bose bakuweho.

Izi mpinduka kandi zageze no ku wari Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Fred Matiang’i n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri Dr Karanja Kibicho, bose bambuwe abarinzi 18 bagasigarana babiri gusa.

Amakuru ahari ni uko izi mpinduka ziri gukorwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije, Edward Mbugua.

Ibi byose biraba mu gihe havugwa umwuka mubi hagati ya Perezida William Ruto n’uwo yasimbuye Kenyatta.

Kenyatta aherutse kuvuga ko ubuyobozi bwamusimbuye bukwiye guhagarika kuvuga cyane ahubwo bukibanda ku gukorera Abanya-Kenya.

Yagize ati “Hari abantu b’ubwoko bubiri. Hari abantu bavuga cyane ibyo bazakora ariko ntibagire na kimwe bakora, abo nibo benshi. Hari abandi bavuga bike ariko ibikorwa byabo bikagaragara”.

Mu byo Perezida wa Kenya ucyuye igihe agenerwa harimo abarinzi ndetse n’abashinzwe umutekano mu ngo ze zaba iziri mu mijyi cyangwa mu byaro.

Mbere itegeko ryateganyaga ko bagomba kuba abarinzi 12 ariko amavugurura yo mu 2013 yakuyeho umubare ntarengwa.

Uburinzi bwa Uhuru Kenyatta bwagabanyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .