RDC: Abantu babiri baguye mu myigaragambo yamagana intsinzi ya Tshisekedi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Cenco) yatangaje ko ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’Amatora bitandukanye n’ibyo indororezi zayo zabonye.

Imyigaragambyo y’abashyigikiye umukandida Martin Fayulu nayo yatangiye mu duce tumwe na tumwe ndetse hari abayiguyemo.

Komisiyo y’Amatora yaraye itangaje ko muri 97 % by’amajwi amaze kubarurwa, Félix Tshisekedi ari we waje imbere n’amajwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 % naho Emmanuel Ramazani Shadary aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23.84 % .

Mu Cyumweru gishize Cenco yatangaje ko izi amazina y’uwatsinze amatora, ndetse icyo gihe yasabye Komisiyo y’Amatora kutazatangaza ibihabanye n’ibyo abaturage bahisemo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Cenco yatangaje ko yubaha ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora nk’urwego rubifitiye ububasha ariko ko bihabanye n’ibyo indorerezi zayo zisaga ibihumbi 40 zabonye.

Mu itangazo Abepisikopi Gatolika bagize bati “Dushyigikiye itangazwa ry’ibyavuye mu matora ya Perezida kuko ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cyacu, byafunguye inzira yo guhererekanya ubutegetsi. Icyakora, dukurikije isesengura ryakozwe n’intumwa zacu, turemeza ko ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora bidahuye n’ibyabonywe n’indorerezo zacu zari ku biro by’itora.”

Icyakora Cenco yasabye abaturage gutuza no kwirinda ubugizi bwa nabi, isaba utanyuzwe n’ibyatangajwe na Komisiyo kwifashisha inzira z’amategeko.

Hagati aho, urubyiruko rwari rushyigikiye Fayulu rwatangiye kwigaragambya.

Radio Okapi yanditse ko mu ntara ya Kwilu iherereye mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo no mu Mujyi wa Kikwit abantu babiri bishwe n’amasasu ubwo bari mu myigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora. Ibikorwa remezo bitandukanye muri ako gace byatwitswe.

Mu Ntara ya Tshopo, urubyiruko rwigabije inzu y’umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora rurayiba, ruranayangiza.

I Kisangani abanyeshuri ba Kaminuza batwitse amapine bakanafunga imihanda ariko batatanywa n’abapolisi.

Ibyavuye mu matora ya RDC biracyateye urujijo. U Bufaransa bwatangaje ko bushidikikanya ku byo Komisiyo y’Amatora yatangaje, mu gihe u Bubiligi bwahoze bukoloniza icyo gihugu na bwo bwavuze ko bushidikanya ku ntsinzi ya Tshisekedi ndetse ngo buzageza izo mpungenge mu Kanama k’Umutekano ka Loni babifateho umwanzuro.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uhagarariye Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe basohoye amatangazo asaba amahanga n’abaturage ba RDC kubaha ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, uwo bidashimishije agakoresha inzira z’amahoro zemewe n’amategeko.

Inama y'Abepiskopi Gatolika muri RDC yavuze ko ibyavuye mu matora byatangajwe bihabanye n'ibyo ifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza