Tanzania yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka ya lisansi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2019 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Magufuli, yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo ku gihugu cyose nyuma yaho imodoka itwara lisansi iturikiye igahitana ubuzima bw’abantu barenga 60.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu ahitwa Morogoro yakomerekeyemo abantu 70 mu gihe 64 aribo bamaze gutangazwa ko bitabye Imana.

Itangazo ryaturutse mu Biro bishinzwe Itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko iki cyunamo cyahereye ku wa Gatandatu kikazagera ku wa Mbere.

Muri iki gihe cy’icyunamo, ibendera ry’igihugu rizururutswa ndetse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika azohereza Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, i Morogoro kugira ngo amuhagararire mu muhango wo gushyingura abaguye muri iyi mpanuka.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ku wa Gatandatu nijoro, Polisi yabaruraga abantu 64 bamaze guhitanwa n’iyi mpanuka.

Tanzania yashyizeho iminsi itatu y'icyunamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza