U Burundi: Umushinga wo kongera amafaranga asabwa abaziyamamariza kuba Perezida wamaganwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Abanyapolitiki mu gihugu cy’u Burundi, bamaganye umushinga wo gukura amafaranga asabwa abaziyamamariza kuba Perezida kuri miliyoni 15, agashyirwa kuri miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Burundi.

Ikinyamakuru Iwacu cyatangaje ko byabaye ubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yaganiraga n’abanyapolitiki b’iki gihugu ku mushinga w’itegeko rirebana n’amatora ya Perezida ateganyijwe ku wa 4 Mutarama 2020.

Imwe mu ngingo zikubiye muri uyu mushinga itaravuzweho rumwe n’iyo kongera amafaranga umunyapolitiki ushaka kuziyamamariza kuba Perezida asabwa gutanga, aho yakuwe kuri miliyoni 15 yari asanzwe, agashyirwa kuri miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Burundi.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ishyaka SAHWANYA FRODEBU, Léonce Ngendakumana, yavuze ko Guverinoma y’u Burundi ishaka gukumira imwe mu mitwe n’amashyaka ya Politiki mu matora ya 2020.

Ati “Ndabizi neza ko Guverinoma izaha ariya mafaranga imitwe ya Politiki ikorana bya hafi n’Ishyaka riri ku butegetsi.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko andi mashyaka adasangiye icyerekezo na CNDD-FDD riri ku butegetsi, ashobora kutazahabwa ayo mafaranga bikazatuma abura ubushobozi bwo guhangana mu matora.

Umuyobozi w’Ishyaka RADEBU, Mutabazi Jean de Dieu, yavuze ko nta kintu na kimwe gisobanura impamvu amafaranga yongerewe ku matora ya 2020, ayabanje bitarakozwe.

Ati “Dushingira ku mafaranga yatswe mu matora yo mu 1993, mu 2010 no mu 2015. Buri mukandida yasabwaga gutanga miliyoni 15 z’Amarundi, mu gufasha umukandida ufite gahunda zikunzwe.”

Yakomeje asaba ko Guverinoma ikwiye kuzareka amashyaka yose agahangana mu matora kandi ikarekeraho amafaranga yasabwe abakandida mu matora yabaye mu myaka yashize.

Ingingo ya 104 mu mushinga w’iryo tegeko rigenga amatora muri iki gihugu iteganya ko umukandida asubizwa amafaranga yatanze igihe candidatire ye yanzwe.

Léonce-ngendakumana na Jean de Dieu Mutabazi mu bamaganye iki cyemezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza