Eric Rutabana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BRD asimbuye Kanyankole

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Inama y’Ubutegetsi ya Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yagize Eric Rutabana Umuyobozi Mukuru w’iyi banki, asimbuye Alex Kanyankole wayiyoboraga guhera mu 2013.

Rutabana wahawe izi nshingano si mushya mu mikorere ya banki mu Rwanda, kuko yari asanzwe akuriye Ishami ry’Ishoramari muri Banki y’Abaturage, BPR Part of Atlas Mara guhera muri Mata 2016.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Francis Mugisha, yavuze ko izi mpinduka zigamije gushimangira ibikorwa iyi banki imaze kugeraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yihaye ya 2016-2020.

Iyo ni gahunda y’imyaka itanu izafasha BRD gukomeza inshingano zayo mu gutera inkunga inzego z’ingenzi mu guhindura imibereho y’abaturage, nk’ubuhinzi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, ingufu, kubaka inzu ziciriritse n’ibindi bikorwa remezo.

Mu itangazo BRD yashyize ahagaragara, Mugisha yagize ati “Mu izina ry’Inama y’Ubutegetsi ya BRD n’abanyamigabane, nshimishijwe no guha ikaze Umuyobozi Mukuru mushya, Eric Rutabana, namwizeza ubufasha bushoboka mu nshingano ze nshya.”

“Eric ni umunyamabanki ufite ubunararibonye kandi yumva neza inshingano zimutegereje muri BRD nka banki y’iterambere. Twizeye ko azafasha banki kurushaho gutanga umusanzu mu mpinduka mu mibereho n’ubukungu by’u Rwanda.”

Uretse muri BPR, Rutabana yabaye Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Business Partners, ikigo gitera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse anakiyobora mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka ine yakimazemo (2011-2016).

Rutabana kandi yabaye umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri KCB Bank Rwanda Ltd (2009-2011), nyuma y’imyaka itanu yari amaze ari umuyobozi ushinzwe serivisi za banki mu yahoze ari BCR, ubu ni I&M Bank (Mata 2004-Kamena 2009).

Mugisha yanashimiye Alex Kanyankole ku musanzu yatanze mu iterambere rya BRD guhera mu 2013 n’uburyo yayoboye impinduka muri iyi banki hagamijwe guteza imbere serivisi itanga.

Yakomeje agira ati “Dushimishijwe no kuba twarakoranye nawe tunamushimira uruhare yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda nshya ya banki.”

Kanyankole yari ayoboye BRD mu myaka ine, muri icyo gihe ikaba ari nabwo yaje kugabanywamo kabiri, igice cyayo cy’ubucuruzi (BRD Commercial Bank) kikagurwa na Atlas Mara, kigahuzwa na Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Ku buyobozi bwa Kanyankole kandi iyi banki yubatse gahunda y’ibikorwa ya 2016-2020, ari nabwo guverinoma yayeguriye inshingano zo gutanga no gukurikirana inguzanyo ihabwa abanyeshuri biga muri kaminuza za leta, iyo bamwe bazi nka buruse.

Mbere yo kujya muri BRD, Kanyankole yabanje kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, NAEB (2011- 2013), mbere akaba yarayoboraga ikigo gishinzwe Kawa, OCIR-CAFE (2008 -2011) mu gihe mbere yaho yayoboye OCIR-THE (2005-2008).

BRD ni banki ya leta yashinzwe muri Kanama 1967 nubwo yahawe ibyangombwa bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda muri Kanama 2009. Ifite imari shingiro igera kuri miliyari 7.8Frw.

BRD ifitwemo imigabane n’inzego zitandukanye zirimo Guverinoma y’u Rwanda, Ibigo bya leta (Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB na NAEB), inzego zigenga n’abantu ku giti cyabo. Harimo kandi n’inzego z’abanyamahanga barimo na Guverinoma y’u Bubiligi.

Rutabana yari asanzwe akuriye Ishami ry’Ishoramari muri Banki y’Abaturage, BPR Part of Atlas Mara guhera muri Mata 2016
Alex Kanyankole yayoboraga BRD mu myaka ine ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza