Abadepite b’u Burundi bamaganye imvugo ya AU ku guta muri yombi Buyoya

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yateye utwatsi umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, wabusabye kwitondera impapuro bwatanze zo guta muri yombi Pierre Buyoya.

Mu mpera z’icyumweru AU yasohoye itangazo isaba u Burundi kwirinda gufata ibyemezo bishobora gusubiza inyuma inzira y’ibiganiro bigamije amahoro.

Iri tangazo ryakurikiraga umwanzuro w’u Burundi wo gusohora impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya wahoze ari perezida n’abandi 16 bari abayobozi, bashinjwa uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu 1993.

Mahamat yagize ati “Ni iby’ingenzi ko abo bireba bose birinda imyanzuro irimo iya politiki cyangwa iy’ubutabera yatuma kugera ku bwumvikane mu Burundi bigorana.”

Itangazo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yasohoye kuri uyu wa 5 Ukuboza, rivuga ko yamaganye abantu bose bashaka kwitambika iperereza ry’abishe Perezida Ndadaye.

Rivuga ko Inteko yamaganye ibitekerezo bya Moussa Faki Mahamat ubona ko igikorwa kiboneye cy’ubutabera, kigamije ubumwe kandi kibumbatiye ibikorwa bya komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge, cyateza ibibazo.

Riti “Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo ireba imikorere ya Komisiyo nta kuri bifite. U Burundi ntiburi mu bibazo, nta kibazo gihari cyabuza ibigo gukora uko bikwiye.”

Inteko ivuga ko ‘Ubutabera bw’iki gihugu butahagarika igikorwa bwatangije kandi na komisiyo itagihagarika, isaba ko iperereza ryimbitse ku bagize uruhare mu rupfu rwa Ndadaye rikomeza.’

Buyoya yayoboye u Burundi kuva mu 1987 kugeza mu 1993, yongera mu 1996 kugeza 2003. Kuri ubu ni intumwa ya AU muri Mali. Bumushinja kuba isonga y’abahitanye Perezida Ndadaye, bigateza intambara yarangiye mu 2006 ihitanye abasaga 300 000.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Pascal Nyabenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza