Abafite ubumuga bagaragaje inzitizi zirimo imiterere y’imodoka zitwara abagenzi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Ukuboza 2018 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bafite ubumuga bukomeye cyane cyane nk’ubw’amaguru, bavuga ko babangamirwa n’uko nta modoka n’imwe itwara abagenzi mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ifite imyanya yabagenewe.

Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga. Umuhango ku rwego rw’igihugu wabereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Abafite ubumuga bavuga ko iyo bagiye kujya mu modoka rusange z’abagenzi, bitewe n’ubumuga umuntu afite, usanga bimusaba guterurwa kugira ngo yinjire mu modoka.

Uwitwa Jambo Moses w’imyaka 28 yagize ati “Kuba nta modoka zitwara abagenzi zifite imyanya yagenewe abafite ubumuga biratubangamira cyane, nk’ubu nka njye naje n’imodoka ya RITCO ariko kugira ngo nyinjiremo byabaye ngombwa ko banterura, abantu bamwe barankwena ariko ndihangana kuko nta kindi nari gukora.”

Mukampogazi Esther we yagize ati “Twibaza impamvu RURA itajya ikurikirana abahabwa amasoko yo kuzana imodoka nka ziriya zitwara abagenzi, impamvu batazana n’izirimo imyanya yabafite ubumuga kuko hari n’ubwo uyigeramo ukabura uko wicara.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba, yavuze ko bazashyiraho ingamba zo gukuraho inzitizi mu myumvire ya buri nzego zitanga serivisi kugirango abafite ubumuga babone serivisi zinoze kandi zidaheza.

Yagize ati “Muri izo ngamba twavugamo izijyanye no kuvugurura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bworohereza abantu bafite ubumuga, tuzavugurura politiki n’amategeko arengera abafite ubumuga kugirango ajyane n’igihe kigezweho anasubize byinshi mu bibazo abafite ubumuga bahura nabyo.”

Yongeyeho ko bazanateza imbere uburezi budaheza bahereye mu mashuri y’incuke kugeza muri kaminuza, kugira ngo abafite ubumuga bahabwe uburenganzira bwo kwiga neza nk’ubw’abandi.

Perezida w’inama y’abafite ubumuga mu Rwanda Niwemugabo Romalis, avuga ko iki kibazo batangiye kugikorera ubuvugizi.

Yagize ati “Ibyo byose turimo turabikoraho dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu batandukanye, kuko hari n’inama nini kuwa Kane ushize twanakoranye nabo, aho twarebaga ngo serivisi zo gutwara abantu n’ibintu zimeze gute mu Rwanda? Ese ziheza abafite ubumuga? ese zibaha amahirwe angana kimwe n’ay’abandi?”

Yongeyeho ko basanze ko mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu hari ikigomba kongerwamo ndetse ko hari n’imodoka imwe ya RFTC yamaze kugera mu Rwanda ifite imyanya y’abafite ubumuga.

Muri uyu muhango, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahaye amakoperative y’abafite ubumuga inkunga y’ibihumbi 250 by’amadolari.

Abafite ubumuga bamurikiye abayobozi ibyo bakora mu kwiteza imbere
Amakoperative y'abafite ubumuga yahawe inkunga na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Amwe mu makoperative y'abafite ubumuga yahawe inkunga
Perezida w’inama y’abafite ubumuga mu Rwanda Niwemugabo Romalis, yijeje gukomeza ubuvugizi ku bibazo by'abafite ubumuga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Dr. Alvera Mukabaramba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza