Abahoze ari abakozi ba Minisante bakurikiranyweho gutanga isoko mu buriganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Abantu umunani bahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) bakurikiranyweho ibyaha birimo guha Sosiyete y’Abaholandi isoko ryo kugemura imiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abaregwa bose bahoze ari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Barimo Théogene Ntamuhungu, JMV Birasa, Emmanuel Birinabahizi, Jean Claude Zimulinda, Fred Kayitare, Richard Uwimana, Justine Gashema, na Jean Paul Mugabo.

Birukanywe ku kazi muri Mata uyu mwaka. Batawe muri yombi mu byumweru bibiri bishize baregwa ibyaha birimo kunyuranya n’amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta, gukoresha impapuro mpimbano, gukorana amanyanga n’abahatanira isoko no kwigwizaho imitungo.

Abaregwa bose bahurira ku cyaha cyo gutanga isoko binyuranyije n’amategeko, batanu bahurira ku cyaha cyo kwigwizaho umutungo, abandi batanu bahurira ku cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe bane bashinjwa gukora mu buryo butandukanye n’amabwiriza y’akazi.

Tariki 11 Nyakanga bagejejwe imbere y’urukiko dukesha iyi nkuru baburana ku ifunga n’ifungurwa nkuko KT Press yabitangaje.

Justine Gashema wakoreraga RBC anakorera Sosiyete y’Abaholandi, Joh Achelis & Söhne ashinjwa kuyihesha amasoko menshi yo kugemura imiti mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Icyakora umunyamategeko we, Justine Kayijuka yavuze umukiliya we atari we wakabaye akurikiranwa mbere yo gukurikirana iyo sosiyete yakoreraga.

Yongeyeho ko umukiliya we atakoreraga sosiyete Joh Achelis & Söhne ahubwo ngo yakoreraga ishami ryayo ryo mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gashema ubwo yabazwaga amaze gufatwa ari we wivugiye ko akorera Joh Achelis mpuzamahanga atari ishami ryayo.

Gashema yahise avuga ko yabisobanuye neza mu ibazwa ko akorera Joh Achelis Rwanda. Yanagaragaje impapuro ry’isoko ryatanzwe aho yasinye nk’umukozi wa Joh Achelis Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko buzazana ibimenyetso byose byerekana ko Gashema ari we wari ugaharariye iyo sosiyete ku rwego rw’igihugu.

Abunganira abaregwa bazanye indi mbogamizi, bavuga ko abo bunganira bafashwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Bavuze ko impapuro zo kubata muri yombi zari zanditseho Minisiteri y’Umutekano n’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) kandi izo nzego zitakibaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko ziri muri sisiteme y’ikoranabuhanga ikoreshwa n’inkiko zuzujuje ubuziranenge, ko izo abunganira abaregwa bafite ari impimbano.

Ku cyaha cyo kwigwizaho umutungo, ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa banze kumenyekanisha umutungo wabo ku bushake, ngo bisobanuye ko waturutse ahatandukanye n’akazi bakoraga kazwi.

Abunganira abaregwa bavuze ko urwego rw’Umuvunyi ari rwo rwagombaga kubandikira rubasaba kumenyekanisha umutungo, babyanga bagafatwa nk’abasuzuguye.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo urukiko rurafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’abaregwa.

Hanze y'urukiko ubwo iburanwa ku ifungwa n'ifungurwa ryari rihumuje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza