Abakozi basaga 200 bitabiriye icyiriro cya kabiri cy’Itorero rya REG

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 05 kugeza kuwa 14 Ukwakira 2019, Intore zisaga 200 zo muri sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), ziri mu kigo cyigisha umuco w’ubutore i Nkumba mu karere ka Burera mu murenge wa Kinoni mu ntara y’Amajyarugu, aho ziri mu Itorero kugira ngo bigishwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Atangiza iri torero ku mugaragaro kuwa 05 Ukwakira 2019, Lt Col Desire Migambi, Visi Perezida w’Itorero ry’Igihugu, yasabye Intore za REG kugira indangagaciro, kubahiriza igihe no kuba abanyamwuga mu byo bakora.

Yakomeje avuga ko nk’uko Leta y’u Rwanda yiyemeje kuba mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, REG igomba gushyiramo ingufu ikubahiriza icyo gihe ndetse ikabikora neza.

Lt Col Migambi yakomeje avuga ko bagiye gutozwa kugira ngo REG ishobore gutanga amashanyarazi kubera ko indangagaciro bazakura mu kigo kigisha umuco w’ubutore cya Nkumba.

Yavuze ko intore zigomba kurangwa n’indangagaciro n’umuco nyarwanda ndetse bakihata ahanini gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.

Yagize ati "Gukora mutizigama nibyo bituma mutugezaho umuriro ku buryo bworoshye. Ikindi twabasaba mukwiriye kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda igihugu mukageza amashanyarazi ku banyarwanda bose ndetse mugakunda n’umurimo wanyu".

Lt Col Migambi yakomeje avuga ko amashanyarazi ari yo soko y’iterambere rya buri gihugu bityo u Rwanda rutatera imbere nk’uko rubyifuza hadashyizwe ingufu mu kongera amashanyarazi.

Yashimiye REG uburyo muri iki gihe yanogeje serivisi zo gutanga amashanyarazi ndetse abasaba kurushaho kunoza iyo serivisi.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri REG, Zawadi Geoffrey, akaba ari nawe uhagarariye abari gutoza Intore za REG, icyiciro cya kabiri, yashimye uruhare ubuyobozi bukuru bwa REG bwagize kugira ngo buri mukozi wese azitabire Itorero mu rwego rwo kunoza imikorere.

Zawadi avuga ko icyiciro cya mbere cy’Itorero rya REG cyitabiriwe n’abatozwa 179, iki cyiciro cya kabiri cyitabirwa n’abatozwa basaga 200, ndetse hazakurikiraho icyiciro cya gatatu kizaba mu matariki 22-31 Ukwakira 2019 kizitwabirwa n’abatozwa 250.

Zawadi akomeza avuga ko buri mukozi wa REG azabona umwanya wo kunyura mu Itorero mu rwego rwo kunoza imikorere.

Iki cyiciro cya kabiri cy’Itorero rya REG kije gikurikira icya mbere cyabaye mu matariki 25 Kamena– 02 Nyakanga 2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza