Abakuriye inzego z’ubutasi bwa gisirikare mu karere batangiye umwiherero i Rubavu

Yanditswe na Mukwaya olivier
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 01:43
Yasuwe :
0 0

Abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bari mu mwiherero w’iminsi ine mu rwego rwo kurebera hamwe uko bakongera imikoranire no guhanahana amakuru hagati y’inzego zabo z’ubutasi bwa gisirikare.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Jack Musemakweli, afungura iyi nama kuri uyu wa Gatatu yasabye abayitabiriye gushyira hamwe mu kurwanya imitwe y’iterabwoba igaragara mu karere .

Aragira ati “Iyi nama izabe ipfundo ku buryo bwo guhanahana amakuru, uburambe n’ubuvandimwe, akarere kacu kugarijwe n’imitwe y’iterabwoba nka Al Shabaab, FDLR na CNRD, muzarebere hamwe ukuntu iyi mitwe yarwanywa kuko ikomeje guhitana inzirakarengane kandi twese hamwe tuzabigeraho.’’

Col James Barigye Ruhesi ukuriye abahuzabikorwa ba gisirikare muri EAC, yavuze ko ikibanze cyabahuje ari ukurebera hamwe uburyo bajya bafatanya mu kazi, ati “Muri iyi minsi ine inzego z’ubutasi bwa gisirikare zizamara hano tuzarebera hamwe uko twajya dufatanya mu guhana amakuru no gukorera hamwe nk’uko EAC ibigena.’’

Maj Gen Marial Nuor Jok ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Sudani y’Epfo yavuze ko iyi nama izaba ingirakamaro ku kazi kabo.

Ati “Nka Sudani y’Epfo twaje kwigira ku burambe bw’u Rwanda mu mutekano niyo mpamvu niyiziye nakabaye nohereje undi, igihugu cyacu ni gishya dukeneye byinshi byo kwiga.’’

Muri iyi nama ibihugu bigize EAC byari bihagarariwe uretse u Burundi.

Inama iheruka guhuza izi nzego za gisirikare yabereye mu cyirwa cya Zanzibar.

Hatangizwa umwiherero w'abakuriye inzego z’ubutasi bwa gisirikare mu karere habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza EAC
U Burundi ntawe bwohereje mu mwiherero
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Jack Musemakweli, afungura inama y'abakuriye inzego z’ubutasi bwa gisirikare muri EAC
Maj Gen Marial Nuor Jok ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Sudani y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza