Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2023, ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba habaga inama mpuzabikorwa yaganiraga ku iterambere ry’umuryango.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi b’uturere n’abandi benshi batandukanye bafite aho bahuriye n’umuryango.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda kiza ku isonga mu bituma umuryango udatekana neza, avuga ko gihangayikishije igihugu n’umuryango muri rusange.
Yakomeje avuga ko ubusanzwe abo bana baterwa inda bakagombye kuba bari mu ishuri, bari mu bikorwa by’iterambere ariko ngo iyo batewe inda bibagiraho ingaruka bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu.
Ati “Kuva muri Nyakanga 2022 kugeza mu Ukuboza 2022 twari dufite imibare igera ku bihumbi 13 murumva ni mu mezi atandatu kandi Intara y’Iburasirazuba yihariye 37% by’iyo mibare, uturere tuza ku isonga natwo dukomeza kuba ari tumwe harimo Nyagatare, Gatsibo, Bugesera ndetse n’utundi.”
Minisitiri Bayisenge yavuze ko kuri ubu bagiye kongera imbaraga zishyirwa mu kurwanya abasambanya abangavu muri utu turere duhora tuza imbere, ahamya ko gukomeza ubukangurambaga abaturage bakamenya ko gusambanya umwangavu ari icyaha bakareka kubifata nk’icyaha gisanzwe cyangwa se umuco aribyo byatanga umusaruro.
Ati “Usanga nk’ababyeyi b’umwana batihutira kubimenyesha ubuyobozi kandi serivisi zirimo Isange zirahari mu gihugu hose ndetse na wa mwana wahohotewe yanafashirizwa igihe, uko guhishira rero niko gutuma n’abandi bashokerwa kuko baba babonye ko n’ababikoze batahanwe.”
Ababyeyi bongeye guhwiturwa
Muri iyi nama umwarimu wo mu Karere ka Kayonza witwa Batamuriza Rose yatanze urugero ku mubyeyi wasambanyije umwana we yibyariye ufite imyaka icyenda, asaba ababyeyi kuba inshuti z’abana bakava mu byo guhugira gushaka amafaranga gusa.
Ati “ Ntabwo turi inshuti z’abana twabyaye umwana yaraje ambwira ko asambanywa na se mubajije impamvu atabibwiye nyina ambwira ko amutuka akanamukubita ubu twamushyikirije RIB, gusa nakomeje gukurikirana nsanga n’abavandimwe be bose yarabasambanyije abo bana nabo nabagezeho bantungira agatoki ku bandi bana bafite ibibazo nk’ibyo basambanywa n’abantu runaka ariko bakabura ababyeyi ngo babibabwire.”
Batamuriza yakomeje avuga ko kuri ubu ababyeyi basigaye bahugira ku gushaka amafaranga ku buryo ngo abenshi baza ku ishuri batanazi umwaka abana babo bigamo.
Ati “ Nitudahinduka iyi mibare izakomeza kwiyongera dushake amafaranga ariko uburere bubure, ikindi ku bana b’abahungu baraza ku ishuri basinze, banyweye urumogi, wamutuma umubyeyi akaza arengera umwana we undi akaza avuga ngo nanjye yarananiye mureke duhinduke dufatanye.”
Minisitiri Bayisenge yasabye ababyeyi kuba inshuti z’abana babo bakababa hafi ku buryo ngo ikibazo umwana agira umubyeyi aba inshuti ya mbere akibwira.
Yavuze ko benshi bumva ko kubonera umwana ibyo kurya cyangwa amafaranga y’ishuri bihagije ariko abibutsa ko muri iki gihe urubyiruko ruri guhura n’ibibazo byinshi kuburyo bakeneye inama z’ababyeyi.
Yasabye urubyiruko narwo kumva impanuro ngo bareke gutwarwa n’iby’Isi kuko hari byinshi bituruka mu mahanga bikwiriye gushungurwa umuntu agahitamo iby’ingenzi bimugirira umumaro kuruta gukurikira ibikwicira inzozi.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abana baterwa inda buri mwaka, imibare ya 2021 igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 aribo batewe inda imburagihe bari munsi y’imyaka 18 harimo 9188 bo muri iyi Ntara. Uturere dufite abakobwa babyaye benshi ni Nyagatare ifite 904, Gatsibo ifite 892 na Bugesera ifite 689.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!