Abanyamadini biyemeje guha umwihariko gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Abanyamadini n’amatorero biyemeje gufatanya n’inzego za Leta mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2018 mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, habereye amasengesho ngarukamwaka ahuza abayobozi bo mu nzego bwite za Leta n’iz’amadini. Ni igikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani, Diyosezi ya Gahini, Musenyeri Alex Bilindabagabo, yavuze ko aya masengesho asanzwe aba buri mwaka gusa ko kuri iyi nshuro yari afite umwihariko w’uko abanyamadini bifatanyije na leta mu gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Aya masengesho ubundi tuyakora buri mwaka, ikiba kigamijwe ni ugusengera abayobozi b’igihugu cyacu, gusa uyu mwaka dufite umwihariko kuko twayateguye hagamijwe gushyigikira leta muri gahunda yo kubaka igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase yabwiye IGIHE ko abanyamadini ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Amadini n’amatorero afite ubushobozi bwo gukora ubukangurambaga buri hejuru cyane kuko babonana n’abaturage benshi, akaba ariyo mpamvu tubafata nk’abafatanyabikorwa bakomeye cyane badufasha kurandura ibiyobyabwenge”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimye cyane abanyamadini ku kuba badatererana Leta ahubwo bakifatanya nayo mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Ndashimira uruhare rw’abanyamadini mu kudufasha kurandura ibiyobyabwenge. Gahunda nk’izi z’ubufatanye nizikomeza turizera ko ibiyobyabwenge bizacika”.

Yakomeje avuga ko icyo basaba amadini n’amatorero ari ubufatanye buhoraho mu kurwanya ibiyobyabwenge umunsi ku wundi.

Ati “Mujya mubona nko mu nsengero mbere yo gusenga batanga amatangazo atandukanye, buriya buri uko batanze ariya matangazo, banatanze itangazo ryamagana ibiyobyabwenge buri kucyumweru, hari icyo byahindura ku baturage bacu”.

Mufulukye avuga ko amadini nahozaho mu kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge bizagira icyo bihindura kinini kuko bazaba bumva Leta ibyigisha n’amadini akabyigisha.

Umuyobozi w'Urwego rw'Imiyoborere, Prof.Shyaka Anastase yitabiriye aya masengesho
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred Mufulukye ashima ubufatanye bw'amadini
Meya wa Gatsibo Gasana Richard (Ibumoso), Meya wa Kayonza, Murenzi Jean Claude (Hagati) na Meya Muzungu Gerard wa Kirehe (iburyo), bari bitabiriye aya masengesho
Musenyeri Bilindabagabp (ibumoso) avuga ko amadini yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza