Abanyeshuri bafashe amafaranga y’impamba bayashyira mu Kigega Agaciro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 34 biga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Ruhango Ikirezi mu Ntara y’Amajyepfo, bahurije hamwe amafaranga y’impamba bahawe n’ababyeyi babo angana n’ibihumbi 100 bayashyira mu Kigega Agaciro Development Fund.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gicurasi 2018, nibwo iri tsinda ry’abanyeshuri biganjemo abakobwa bashyize umusanzu wabo mu Kigega Agaciro Development Fund.

Aba banyeshuri bavuga ko buri umwe nibura yagiye atanga amafaranga ibihumbi bitatu kugira ngo bakusanye uwo musanzu.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko bahisemo gushyira umusanzu wabo muri iki kigega mu rwego rwo guteza imbere igihugu cyabo.

Usengiyera Edithe w’imyaka 17 yagize ati “Mbere batubwiraga ibijyanye n’iki kigega n’uburyo cyashinzwe n’uwagishinze, noneho nibwo twifuje kugisura kugira ngo turusheho kugisobanukirwa. Nibwo twishatsemo amafaranga bitewe n’ubushobozi bwa buri wese kugira ngo natwe tugire umusanzu wacu dushyiramo.”

Yongeyeho ko bahisemo gutanga uyu musanzu nk’urubyiruko kubera ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza b’igihugu, banga ko bazakurira mu gihugu gihora gisaba imfashanyo hanze.

Ushinzwe Ishoramari mu Kigega Agaciro Fund, Charles Mugabe, yavuze ko ari bwo bwa mbere babonye abana bato nk’aba baza gushyira umusanzu wabo mu Kigega Agaciro Fund.

Yagize ati “Natwe byadutangaje kubona abana nka bariya bifata bagafata udufaranga twabo bakadukunsanya ngo batuzane mu Kigega Agaciro. Ni ikintu gitangaje kandi gikomeye.”

Yongeyeho ko iki gikorwa batakibona nk’umusanzu ahubwo ari ishusho n’imiterere y’urubyiruko rw’ejo hazaza igihugu kizaba gifite.

Ikigega Agaciro cyatangijwe mu 2012 kirimo miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu kiri hafi kugeza kuri miliyari 50 Frw.

Biteganyijwe ko amafaranga ashyirwa muri iki kigega, azajya akoreshwa mu mishinga itandukanye y’iterambere igirira inyungu abanyarwanda irimo ibikorwa remezo nk’imihanda, kugeza amazi ku baturage n’ibindi uretse ko cyanatangije ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu.

Aba banyeshuri batanze ibihumbi ijana bakuye mu mpamba bari bahawe n’ababyeyi babo
Usengiyera Edithe w’imyaka 17 yavuze ko bahisemo gushyira umusanzu wabo muri iki kigega mu rwego rwo guteza imbere igihugu cyabo
Basobanurirwa ibyiza by'Ikigega Agaciro Fund
Ifoto rusange y'abana bashyize umusanzu wabo mu Kigega Agaciro Fund
Ushinzwe Ishoramari mu Kigega Agaciro Fund, Charles Mugabe, yavuze ko ari bwo bwa mbere babonye abana bato nk’aba baza gushyira umusanzu wabo mu Kigega Agaciro Fund

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza