Abanyeshuri bazajya basakwa ibiyobyabwenge mbere yo kwinjira mu bigo by’amashuri

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Mu gihe gusaka byakorwaga harebwa niba umunyeshuri yujuje ibyangombwa byose yatumwe kugira ngo abashe kwiga neza, ubu hagiye kwiyongeramo no gusaka ibiyobyabwenge nk’itabi, inzoga zitemewe, urumogi n’ibindi mbere yo kwinjira mu kigo cy’ishuri.

Ibi byatangajwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, ubwo yasozaga gahunda y’Intore mu biruhuko mu Karere ka Kicukiro, ku wa 17 Mutarama 2018.

Mwesigwa yatangaje ko Minisiteri y’Urubyiruko na Minisiteri y’Uburezi bemeje ko umwana ugiye kwinjira mu kigo azajya abanza gusakwa ibiyobyabwenge kuko byagiye bigarara ko ibikoreshwa mu mashuri nk’itabi, inzoga n’ibindi biba byinjijwe ku munsi w’itangira.

Yagize ati “Amakuru agenda atangwa n’abanyeshuri agaragaza ko abana babikura hanze; ku bw’ibyo rero twandikiye n’ibigo by’amashuri ko abana basakwa.”

Yavuze ko ku bigo by’amashuri abashinzwe ikinyabupfura ari bo bazajya bita kuri icyo kintu ndetse ko banabasabye kujya batanga ubutumwa burimo kubikumira n’uzabifatanwa akaba agomba kubiryozwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akerere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yatangaje ko gahunda y’Intore mu biruhuko yafashije urubyiruko kwirinda ubuzererezi no kujya mu ngeso mbi ahubwo bunguka umuco.

Ati “ Igiti kigororwa kikiri gito,abana bize umuco birinze kujya mu ngeso mbi kuko babaga bafite ibyo barimo gutozwa.”

Mu gihugu hose hatojwe urubyiruko rusaga miliyoni imwe aho abagera kuri 60% bari abana bari hagati y’imyaka 7 na 11.Hibandwaka ku muco, gukora siporo, gukunda igihugu no kumenya indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda.

Abayobozi bishimiye umwana wavugaga amazina y'Inka nk'ibyo yatojwe muri gahunda y'Intore mu biruhuko
Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko
Stade y'Akarere ka Kicukiro yari yuzuye abatojwe mu biruhuko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza