Abashoferi 30 batawe muri yombi bashinjwa guha ruswa abapolisi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 7 Ukuboza, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko ryakoze umukwabu wo kurwanya ruswa mu bashoferi mu gihugu hose, rita muri yombi 30 bagerageje kuyitanga ngo badahanwa.

Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bwatangiye ku ya 1 Ukuboza 2017 bukazarangira kuwa 9 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za Leta zikomeje urugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa hirya no hino, ariko ikigaragara ni uko hari bamwe mu baturage batarumva ko itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko.

Polisi yatangaje ko abo bashoferi bafashwe bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo zayo zitandukanye, 10 muri bo bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bafungiye ku ya Kicukiro.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kurwanya ruswa kugira ngo icike mu gihugu, abatwara ibinyabiziga bakaba bagomba kuba bujuje ibisabwa kugira ngo bajye mu muhanda.

Yagize ati ”Turasaba abatwara ibinyabiziga ko mbere yo kujya mu muhanda baba bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga n’abakoresha imodoka zikora ubucuruzi turabasaba kuzuza ibyangombwa bisabwa ngo bakore ubucuruzi.”

Umwe mu bafatiwe muri uyu mukwabu ukomoka mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, yemeye ko yatanze ruswa anabisabira imbabazi.

Yavuze ati ”Nari ntwaye imodoka, ngeze i Kigali dusanga Polisi yakoze umukwabu, igihe umupolisi ambaza ibyangombwa, mbimuhaye nshyiramo n’amafaranga 2000 ahita amfata.”

Yakomeje avuga ati ”Icyaha nakoze ndakemera nkanagisabira imbabazi, nkanasaba abashoferi bagenzi banjye gucika kuri iyi ngeso yo gutanga ruswa.”

CIP Kabanda yasabye abashoferi kubahiriza amategeko no kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikadindiza iterambere.

Yavuze ati ”Abashoferi bubahe amategeko uko ari, niba byabayeho ko bagwa mu cyaha cyangwa mu ikosa ntibikwiye kubinjiza mu kindi cyaha cya ruswa, dore ko kiba kinaremereye kurusha cya kindi cyo kujya mu muhanda hari ibyo batujuje.”

CIP Kabanda yavuze ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa, ati ”Buri munsi iyo abapolisi bagiye ku kazi, babanza kuganirizwa ububi bwa ruswa n’ingaruka zayo, akabwirwa ko akazi agiyemo atagomba kwakira ruswa, ufatiwe muri iyo ngeso akirukanwa kuko hari abirukanwa buri mwaka bafatiwe mu bikorwa bya ruswa.”

Yasoje asaba abashoferi kumenya ko Polisi yahagurukiye gukumira ruswa no kuyirwanya, bakaba basabwa gufatanya nayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza