Abayisilamu batangiye ukwezi kwa Ramadhan basabwa gufasha no kubana mu mahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu bo mu Rwanda, basabwe guharanira kubana n’abaturanyi babo mu mahoro no mu bwiyoroshye ndetse no gufasha ababikeneye barimo abakene n’abarwayi.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yabisabye abayisilamu mu gihe kuri uyu wa Kane, bifatanya na bagenzi babo bo ku Isi yose mu gutangira igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Igisibo ni ukwigomwa kurya, kunywa, imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n’ibindi bibujijwe uwasibye, kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, wagambiriye gusiba no kwiyegereza Imana.

Mufti Hitimana yahamagariye Abayisilamu gusenga cyane ariko bibanda ku kwiyoroshya mu baturanyi, kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cyarogoya amasengesho yabo no kwita ku miryango ikeneye ubufasha bwabo.

Yagize ati “Ni igihe cyo kuvugurura ukwemera kwacu kandi ingororano z’igikorwa cyiza zikuba kenshi ugereranyije n’igihe gisanzwe. Icy’ingenzi kirenze amasengesho, igisibo ni igihe cyo kurangwa n’ikinyabupfura, ubwiyoroshye, gusura abarwayi no gufasha abageze mu za bukuru n’abakene.”

Igisibo cya Ramadhan, ni itegeko kuri buri muyislamu ugimbutse, ufite ubwenge, ushoboye kuba yasiba, utari ku rugendo, yaba umugabo, cyangwa umugore udafite imiziro nk’imihango, ibisanza n’ibindi. Abantu barwaye ntabwo bemerewe gusiba.

Igisibo ni inkingi imwe muri eshanu zigize Islam. Abayisilamu bemera ko Imana yagitegetse mu mwaka wa kabiri nyuma y’iyimuka ry’intumwa y’Imana iva i Makka ijya i Madina.

Iki gihe gisozwa na Eid-al-Fitr, akaba ari umunsi Abayisilamu bajya mu misigiti mu gitondo, kugira ngo basenge isengesho ry’uyu munsi. Nyuma y’isengesho inshuti n’abavandimwe mu miryango barahura bakishimana ndetse abishoboye bagaha ibyo kurya abatabasha kubibona.

Abayisilamu batangiye ukwezi kwa Ramadhan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza