Amajyepfo: Amakimbirane yo mu ngo mu byo abagore bo muri FPR Inkotanyi biyemeje gukemura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Nzeri 2019 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bagiye kwita ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane yo mu ngo, umwanda, abana b’inzererezi n’ibindi.

Babivuze kuri iki Cyumweru ubwo bahabwaga amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye no kuzamura imibereho yabo bihereye mu ngo.

Bavuze ko nka ba mutima w’urugo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Mukanyarwaya Joyce ati “Tuguye kugenda twicare iwacu mu midugudu turere ibibazo bibangamiye imibereho myiza tubisesengure turebe impamvu zabiteye tunarebe n’imbaraga dufite n’ubushobozi bwo kugira ngo tubikemure.”

Niyonsaba Marthe ati “Imirire mibi, isuku nke mu miryango n’ibindi bibazo […] amahohoterwa akorerwa mu ngo iyo umugore yabigizemo uruhare rufatika birakemuka kandi bigakemuka neza.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Mafurebo Kayitesi Anita, yasabye ko abaturage bakomeza kwigishwa kugira uruhare rufatika mu bibakorerwa kuko ari bwo bizaramba.

Ati “Umuturage rero; twebwe turasabwa ko na we abigiramo uruhare kuko byagiye bigaragara kenshi ko iyo atabigizemo uruhare byitwa ibyo bazahora bamukorera.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Mukantabana Marie, yabasabye kuba umusemburo w’impinduka ziganisha ku iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Ati “Nk’uko tuvuga ngo Umuryango FPR Inkotanyi ni wo moteri y’igihugu, aba bagore na bo bagomba kumva ko ari bo musemburo w’iterambere aho batuye bakaba intangarugero mu bikorwa byiza.”

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Karere ka Nyanza yitabiriwe n’abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose n’uturere twose tw’Intara y’Amajyepfo bo mu muryango wa FPR Inkotanyi bagera ku 185.

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FRP Inkotanyi basabwe kuba umusemburo w’impinduka
Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Mukantabana Marie, yabasabye kuba umusemburo w’impinduka ziganisha ku iterambere ry’umuryango
Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Mafurebo Kayitesi Anita

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza