Amazi atangwa na WASAC 42 % ntiyishyurwa, abadepite baribaza itandukaniro n’ibindi bigo byayibanjirije

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Abadepite baribaza niba intego z’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) zizagerwaho mu gihe imicungire n’imikorere byacyo ntaho bitandukaniye n’ibigo byayibanjirije.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2019, ubwo Komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yumvaga ibisobanuro by’ubuyobozi bwa WASAC ku makosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko guhera muri Nyakanga 2016 kugeza muri Kamena 2017, WASAC yatanze amazi angana na metero kibe 46,889,282, nyamara ayishyujwe ni metero kibe 27,206,996, bivuze 58 % by’ayatanzwe.

Metero kibe 17,006,130 m3 basanzwe atarishyujwe. Raporo igaragaza ko agaciro k’amazi atarishyujwe nibura ari 5,251,110,661, bivuze ko ari igihombo kuri WASAC.

Mu nganda z’amazi 16 za WASAC, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze 11 muri zo zidakora ku rwego rw’ubushobozi bwazo. Izo nganda zifite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana na metero kibe 141,980 ku munsi ariko basanze zitanga metero kibe 75,606, ni ukuvuga ko zikora ku kigero cya 53%.

Mu yandi makosa yagaragajwe, ni amasoko abiri yatanzwe mu buryo budakurikije amategeko, rimwe rifite agaciro ka miliyari zisaga enye irindi rifite agaciro ka miliyari zisaga esheshatu.

Hari kandi ubutinde mu kubaka imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi, ibikoresho bigurwa ntibikoreshwe, imiyoboro n’ibikorwa remezo by’amazi bipfa ntibisanwe, abakozi bajya mu kazi nta piganwa ribayeho n’ibindi.

Abadepite bavuze ko ari agahomamunwa kuba WASAC igifite imikorere mibi, nyamara icyo kigo kijya gushyirwaho baravugaga ko bashaka ko gikora neza, kigafasha abanyarwanda kubona amazi meza bitandukanye n’ibyakibanjirije.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagize ati “Kuba tugifite ikigo kigikora gutya ni agahomamunwa. Ukurikije ibyo batubwiraga mu nteko rusange ikigo kijya kujyaho, bavuga ibyo bagiye guhindura, iki kigo nta cyizere gitanga.”

Uwimanimpaye yavuze ko ntaho ikigo cyagera hakirimo gukorera ku jisho n’uburiganya, atanga urugero rw’abaturage bo mu Karere ka Nyanza, baherutse gusura bamaze imyaka ibiri batabona amazi, bahagera WASAC igahita yohereza amazi.

Ati “Umuntu afite abaturage b’i Nyanza bamaze imyaka ibiri badafite amazi kandi nibyo ashinzwe […] Twagiye kureba dusanga nibwo abaturage babahaye amazi, dusanga umuturage aribwo avoma ijerekani ya mbere. Urabeshya abadepite ariko ntabwo wabeshya abaturage.”

Yakomeje agira ati “Niba dukora nta mutimanama, WASAC izagera ku ntego yayo? Njye navuyeyo agahinda kanyishe. Ubwo se uwo muyobozi twahasanze, yaje mutabizi, ni nde wamusinyiye ordre de Mission?”

Depite Ntezimana Jean Claude we yavuze ko bigoye ngo ikigo kibashe kwihaza ku ngengo y’imari nk’uko Leta ibyifuza, kidashobora kwishyuza amazi gitanga.

Ati “ 58 % y’amazi batanga niyo agurishwa, andi 42 % aragenda, biragoye ngo uzagere ku ntego usabwa […] Niba byagaragaye ko hari abakora nabi, abo bagomba gufatwa bagafungwa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie yavuze ko amakosa yagaragajwe bayemera, ndetse ngo abakozi bamwe bagiye bayagiramo uruhare barahanwe.

Yavuze ko WASAC ari ikigo kiri mu Rwanda, ku buryo kidashobora gukora ibitandukanye n’ibyo amategeko y’u Rwanda yemera.

Ati “Wasac ni ikigo kandi kiri mu Rwanda. Ntabwo dushobora kuba ikigo gitandukanye n’ibindi, duharanira gukora nk’izindi nzego. Ntabwo bishoboka ko amakosa yagaragazwa tuyemera ngo twe kuyakoraho.”

Ku kijyanye n’inganda zidakora ku kigero cyifuzwa, Uwase yavuze ko nk’uruganda rwa Nzove rwari rufite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke, icyakora ngo ubu cyarakemutse rusigaye rukora neza.

Yijeje ko umwaka utaha bizaba byakemutse, bakurikije gahunda ihari yo kwagura ibigega by’amazi no kubaka ibishya, gusana imiyoboro ishaje n’ibindi.

Ati “Twizeye ko umwaka utaha bizaba byakemutse. Bizatanga ibisubizo. Ntabwo twaza hano tuvuga ibintu tudakora cyangwa tudashaka gukora.”

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Aimé Muzola, yavuze ko ku kibazo cy’amazi atishyuzwa, ahanini ari ukubera imiyoboro ishaje ku buryo hari amazi inganda zikora ariko ntagere ku baturage, agapfa ubusa.

Yavuze ko hari n’ikibazo cyo kudakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura amazi, bagiye gukemura batangiza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu kwishyura rizajya rigaragaza amazi umuturage yakoresheje bitabaye ngombwa ko abakozi ba WASAC baza mu rugo kugenzura.

Muzola yavuze ko nabo batishimira kuba ikigo cyabo gihora cyiza mu bicunga nabi umutungo, avuga ko biyemeje kubikemura vuba.

Ati “Icyizere kirahari […] Natwe ntabwo bidushimisha, ni icyasha tugomba kuvanaho.”

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko WASAC ishyira mu bikorwa imyanzuro uhabwa ku kigero cya 28 %. Nicyo kigero kiri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bigo byagenzuwe.

Abadepite basabye WASAC kwikosora kugira ngo igere ku ntego zayo
Bamwe mu bayobozi n'abakozi ba WASAC bitabye PAC
Depite Ntezimana Jean Claude we yavuze ko bigoye ngo ikigo kibashe kwihaza ku ngengo y’imari nkuko Leta ibyifuza, kidashobora kwishyuza amazi gitanga
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko bagiye gusura abaturage bamaze imyaka ibiri badafite amazi, bagerayo amazi akaza
Perezida wa PAC, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro ubwo WASAC yitabaga PAC
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie yavuze ko amakosa yagaragajwe bayemera, ndetse ngo abakozi bamwe bagiye bayagiramo uruhare barahanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza