00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi mushya wa Türkiye mu Rwanda yiyemeje impinduka mu mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 10:23
Yasuwe :

Ambasaderi mushya wa Türkiye mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel yiyemeje gukora ibishoboka byose umubano w’ibihugu byombi ugatera imbere kandi ukungukira abaturage b’ibyo bihugu.

Yüksel yabitangaje kuri uyu wa Kane, nyuma y’iminsi mike atangiye inshingano nka ambasaderi w’igihugu cye mu Rwanda, aho yasimbuye Burcu Çevik wasoje inshingano ze mu kwezi gushize.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane, Yüksel yavuze ko umubano mwiza hagati ya Türkiye n’u Rwanda ushingiye ku buhahirane n’ubushuti bumaze igihe.

Ati “Nzakoresha imbaraga zanjye zose mu gukomeza guteza imbere umubano mwiza hagati ya Türkiye n’u Rwanda mu nzego zose.”

U Rwanda na Türkiye bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye nk’ubukungu, ubucuruzi, umutekano n’ibindi.

Mu kwezi gushize, ibihugu byombi byasinye amasezerano mashya mu nzego zirimo umuco, siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali ku ruhande rw’u Rwanda ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta mu gihe ku ruhande rwa Türkiye hari hari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Mevlut Cavusoglu.

Ambasaderi Yüksel yavuze ko kuba hari abanya- Türkiye baba mu Rwanda, ari ikindi kigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Imibare igaragaza ko umwaka ushize u Rwanda rwohereje muri Türkiye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni icumi z’amadolari, mu gihe mu 2021 rwakuyeyo ibicuruzwa bya miliyoni 79 z’amadolari.

Ambasaderi mushya wa Türkiye mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel yiyemeje gukora ibishoboka byose umubano w’ibihugu byombi ugatera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .