Bamporiki yibukije abatoza b’Intore ko kubura ubukotanyi ari uguta umurongo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ukuboza 2018 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki, yasabye abatoza b’Itorero ryo ku Mudugudu kurangwa n’ubupfura no guharanira kuba inkotanyi mu byo bakora byose.

Yabibasabye kuri uyu wa Gatatu ubwo yasozaga umwiherero w’abatoza b’Itorero ry’Umudugudu wari umaze iminsi itatu ubera hirya no hino mu Ntara z’igihugu.

Uyu mwiherero abatoza baganiriye byimbitse ku mfashanyigisho izifashishwa hatozwa amasibo n’ingamba ku rwego rw’Umudugudu kugira ngo barusheho kuyumva aho bishoboka banatange ibitekerezo bigamije kuyinoza.

Ibi biri kuba mu gihe tariki ya 11 Ukuboza 2018 hateganyijwe gutangiza Itorero ry’Umudugudu ku mugaragaro mu gihugu hose.

Bamporiki ubwo yasozaga umwiherero w’abo batoza mu Ntara y’Iburengerazuba bari bateraniye mu Karere ka Rutsiro, yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo.

Yavuze ko kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza ari inshingano ya buri munyarwanda ukunda igihugu kandi ko bitagerwaho batabaye imfura n’inkotanyi.

Yagize ati “Kuba umutoza mwiza ugomba kuba umuntu w’imfura, unyurwa ndetse ukora gikotanyi. Igihe wabuze imwe muri izi ndangagaciro uba wataye umurongo, ntuba ukibarirwa mu batoza.”

Bamporiki yavuze ko kubaka itorero ry’igihugu rikora neza ari bwo buryo burambye bwo kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Uyu mwiherero wabereye mu gihugu hose, wahuje abatoza b’Itorero ryo ku mudugudu bagera ku bihumbi bibiri.

Itorero ry’umudugudu ritoza abawutuye kugira imyumvire y’Indangagaciro na kirazira basangiye mu mibanire yabo, gukunda Igihugu no kugiteza imbere; kumenya no gusobanukirwa imigambi y’Igihugu n’uburyo bwo kuyigeraho, kwigirira icyizere cyo kwikemurira ibibazo no kwihesha agaciro n’ibindi.

Mu bice byose by'igihugu, abatoza bo ku mudugudu baganiriye ku mfashanyigisho bazakoresha
Abatoza bibukijwe ko gutakaza ubupfura n'ubukotanyi ari uguta umurongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza