Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad al Thani.
Ni mu ruzinduko DIGP Namuhoranye yitabiriye ku butumire bw’umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Qatar Lt Gen. Saad bin Jassim Al Khulaifi, wamwakiriye mu biro bye, baganira ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’inzego za Polisi zombi.
Lt Gen. Khulaifi yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yitabiriye ubutumire, asaba ko habaho ibiganiro birambuye hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gushyiraho gahunda y’ubufatanye yitezweho guteza imbere imikoranire irimo n’ibirebana no kongerera ubushobozi inzego za Polisi zombi.
DIGP Namuhoranye yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ya Qatar ku bw’ubu butumire no ku mbaraga zashyizwe mu gucunga umutekano w’igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri icyo gihugu kikarangira mu mutekano usesuye.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!