Dr Murigande yagaragaje uburyo Suède yafashije UR guteza imbere ubushakashatsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Dr Charles Murigande yashimiye leta ya Suède kuba yarafashe iya mbere mu kwemera gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bwo ku rwego rwo hejuru (postgraduate education) mu gihe ibindi bihugu byumvaga ko rudakeneye abantu bize amasomo yo ku rwego rwo hejuru.

Ambasaderi Dr Charles Murigande yabigarutseho ubwo yafunguranga ku mugaragaro inama ngarukamwaka ihuza Kaminuza y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere ubushakashatsi no kubaka ubumenyi muri Kaminuza (UR-Sweden programme for Research, Higher Education and Institutional Advancement).

Dr Charles Murigande yagize ati “Turashimira cyane leta ya Suède kuko yemeye gufatanya na Kaminuza y’u Rwanda guteza imbere uburezi bwo ku rwego rwo hejuru kuko wasangaga abandi bavuga ko u Rwanda rukeneye guteza imbere uburezi bwo ku rwego rwo hasi kandi nyamara abo bo hejuru nibo batuma n’uburezi bwo hasi bugira ireme.”

Dr Mikael Bostrom ushinzwe ubufatanye mu iterambere muri Ambassade ya Suède mu Rwanda we yashimye uburyo Kaminuza ikoresha neza inkunga ihabwa ndetse n’umusaruro imaze gutanga mu gufasha abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bakora ubushakashatsi ku rwego rwa Masters na Doctorat.

Mikael yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda muri rusange na Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko muri gahunda zo guteza uburezi imbere.

Ikigega Mpuzamahanga cya Leta ya Suède gishinzwe iterambere, SIDA (Swedish International development Agency) cyatangiye gufatanya n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2002 mu guteza imbere uburezi bwo ku rwego rwa Masters na Doctorat binyuze muri za porogaramu zigishirizwa muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi Kaminuza zibarizwa mu gihugu cya Suwedi.

Binyuze mu bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga w’abanya - Suède ugamije iterambere, Kaminuza y’u Rwanda imaze gushyira hanze inyandiko z’ubushashakashatsi zigera kuri 200 naho abarimu ba Kaminuza bagera kuri 49 bamaze guhabwa impanyabushobozi zo ku rwego rw’ikirenga (Doctorat).

Biteganijwe ko uyu mushinga watangiye mu 2002 uzasozwa tariki ya 30 Kamena uyu mwaka ariko ukazongererwa igihe cy’umwaka umwe kugira ngo ubashe kugera ku ntego zawo.

Raymond Ndikumana ni umuhuzabikorwa w’umushinga w’abanya- Suède utera inkunga Kaminuza y’u Rwanda
Dr Mikael Bostrom ushinzwe ubufatanye mu iterambere muri Ambassade ya Suède mu Rwanda
Ambasaderi Dr Charles Murigande yashimiye leta ya Suède kuba yarafashe iya mbere mu kwemera gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bwo ku rwego rwo hejuru
Abari bitabiriye inama ngarukamwaka ihuza Kaminuza y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere ubushakashatsi no kubaka ubumenyi muri Kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza