Dufite ibibazo byiza - Minisitiri Shyaka avuga ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu byatumye imyaka yangirikira mu mirima ndetse umusaruro wari witezwe uragabanuka. Ibi byatumye abenshi bazamura ibiciro.

Ubushakashatsi bwakozwe na Sosiyete Sivile bwerekanye uko ubuhinzi bw’ibirayi, umuceri n’ibigori buhagaze mu Rwanda n’ibibazo biburimo.

Bwagaragaje ko abahinzi b’ibirayi 77.9%, bagurisha ku giciro bategetswe.

Iyi ngingo yagarutsweho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2018 mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya; uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gérardine n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase.

Ikibazo gikomeye cyavuzwe mu buhinzi bw’ibirayi ni ibyaboreye mu mirima mu Majyaruguru mu 2017, ba nyirabyo babujijwe kubisarura. Byaje kuba bike ku isoko, ababisigaranye bahanika ibiciro.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko gushyiraho ibiciro biba bigamije gufasha abahinzi kudahendwa.

Yagize ati “Mu myaka itatu ishize ikilo cy’ibirayi cyaguraga 50 Frw. Abantu bakwiye kumva ihindagurika ku isoko. Ni yo mpamvu ibiciro bihora bisuzumwa. Igenzura rikorwa mu makoperative ariko hari ikibazo cyo kutabamenyesha. Turashaka gukorana na bo ngo ayo makuru agere ku bo yagenewe ntihagire ababirenganiramo.”

Mu kurengera inyungu z’abahinzi hashyizweho itsinda ry’abantu 32 rigenzura uko cyubahirizwa. Ubu abarenga 145 batabyubahirije barahanwe.

Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko intego ihari ari ugusigasira inyungu z’umuturage.

Yagize ati “Uyu munsi dufite ibibazo byiza. Kera twagiraga ibibazo by’umusaruro, tukabura ibyo kurya bihagije. Ubu turavuga ibirayi, amata, umuceri ukavuga isoko. Bya bihingwa twitaga ngandurarugo byabaye ngengabukungu. Ubu umusaruro wabaye mwinshi udutera ibibazo.”

“Ibibazo byiza bidusunikira mu kindi cyerekezo aho abakora umwuga w’ubuhinzi baba bake ariko bakarushaho gukira. Tuzongera umusaruro, ubu turacyagerageza.”

Sosiyete Sivile yavuze ko u Rwanda rukeneye ikoranabuhanga mu guhunika ibirayi, ryagoboka umusaruro w’ibyangirika.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gérardine, yavuze ko gushyiraho icyuma gikonjesha ibirayi atari ibanze kuko hari ubundi buryo bworoshye.

Ati “Ubu turi kubona ibibazo kandi bituma abantu bagira ibitekerezo. Ubu twavuga imbaraga zishyirwa mu kongerera umusaruro agaciro. Amakusanyirizo mu gucunga umusaruro w’ibirayi ni yo meza ugereranyije n’ubushobozi buhari. Icyo cyuma gishobora kubaho ariko koperative zikabura amashanyarazi atuma zikora.”

Yavuze ko imbogamizi zirimo igishoro, ubumenyi bwo kubikora zituma umusaruro utaba mwinshi nkuko byifuzwa.

Dr Mukeshimana yavuze ko ku musaruro w’amata, isoko rya Uganda na Kenya ryatakaye bikagira ingaruka ku bucuruzi.

Mu buhinzi bw’umuceri hashyizweho inganda 25 ziwutunganya mu guhaza isoko ry’u Rwanda.

Inganda zari zifite abahinzi amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari n’igice zimaze kubishyura asaga miliyoni 480 Frw.

Izi minisiteri ziri gufatanya mu kunoza uruhererekane rw’uburyo umusaruro wongererwa agaciro.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko gushyiraho ibiciro biba bigamije gufasha abahinzi kudahendwa
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gérardine, yavuze ko gushyiraho icyuma gikonjesha ibirayi atari ibanze kuko hari ubundi buryo bworoshye
Prof Shyaka yavuze ko kuba umusaruro uboneka hakabura amasoko, ari ibibazo byiza

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza