Gasabo: Umugabo yatemye umugore babyaranye abana umunani

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Kamena 2018 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo yatemaguye umugore we bari babyaranye abana umunani, akoresheje umuhoro ahita atoroka aburirwa irengero.

Ahagana saa mbiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kamena 2018, nibwo uyu mugabo bivugwa ko yari umushoferi utwara taxis, yatemye umugore we.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyagahinga bavuze ko uyu uyu mugabo yazindutse kare cyane ajya kugura umuhoro, agaruka iwe ahita atema umugore we.

Yamutemmye amaboko n’ijosi mu buryo bukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Nduwayezu Alphred yemereye IGIHE, iby’aya makuru ndetse avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo uyu mugabo afatwe.

Yagize ati “Yamutemye mu gitondo, bivugwa ko yabyutse kare ajya kugura umuhoro ku buryo uwo muhoro mushya ari wo yamutemesheje, umugore bari bafitanye abana umunani ahita ahunga.”

Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi yahise ajyanwa ku Bitaro by’I Kanombe.

Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara impfu zituruka ku makimbirane yo mu miryango, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zihora zishishikariza abaturage kuzitungira agatoki ingo arimo kugira ngo ziganizwe hakiri kare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza