Gatsibo: Abaturage biyujurije ibiro by’abunzi nyuma y’imyaka myinshi bakorera munsi y’igiti

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Kamena 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Ngarama wo mu Karere ka Gatsibo biyujurije inzu ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda izakoreramo urwego rw’abunzi bo muri uyu murenge bakoreraga munsi y’igiti.

Kwishakamo ibisubizo birakomeje mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo mu kwezi gushize abaturage bo mu kagari ka Mamfu biyujurije ibiro by’Akagari bifite agaciro ka miliyoni 40, abo mu murenge wa Ngarama barareba basanga abunzi babo bakorera ahantu hadakwiye bafata iya mbere mu kububakira ibiro bizatuma batongera gukorera munsi y’igiti.

Perezida w’abunzi mu Murenge wa Ngarama, Murisa Gervais, avuga ko kubaka iyi nzu byaturutse mu bitekerezo by’abaturage.

Ati “Iyi nzu uretse ikibanza twahawe na leta ibindi byayigiyeho byose byaturutse mu maboko y’abaturage. Abaturage nibo bafashe iya mbere begeranya inkunga zabo ku bwinshi, buri muturage yatangaga uko yifite hari nk’abatanze 1000, 2000 abandi bagakora imiganda inshuro nyinshi kugeza iyi nzu yuzuye.”

Murisa avuga ko bagikorera munsi y’igiti imbogamizi zari nyinshi cyane zirimo izuba n’izindi.

Ati “Tubonye aho gukorera twisanzuye nta zuba nta mvura ndetse nta n’izindi mbogamizi zihari mu gihe ubundi twajyaga gutira aho dukorera. Turizeza abaturage ko tuzakomeza kubafasha mu kubunga no gukemura ibibazo byabo neza.”

Murisa avuga ko ikibazo cyaho gukorera aricyo cyari kibakomereye cyane ngo ibindi leta yarabikemuye kuko bafite amagare yo kugendaho bajya gukemura ibibazo by’abaturage, bakagira na telefone bahamagaranaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama, Rugaravu Jean Claude, avuga ko iki gikorwa cyatekerejwe n’abaturage nyuma yo gusanga abunzi babo badakwiye gukorera munsi y’igiti.

Yagize ati “Iyo imvura yagwaga wasangaga umurimo wabazinduye udakorwa neza, abaturage bagataha bijujuta babitekerezaho bifuza kububakira, batanze amaboko yabo batanga n’amafaranga kugeza inzu yuzuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iyi nzu ariyo ya mbere mu Rwanda yubakiwe abunzi, agasanga ari igihamya cyerekana abaturage bashyize hamwe.

Mu Murenge wa Ngarama hakoreramo abunzi 42, byinshi mu bibazo bakunda gukemura ngo bishingiye ahanini ku mbibi z’amasambu, ubwumvikane buke mu muryango, abamburanye amafaranga ndetse n’ibindi byinshi biba byarumye hagati y’abaturanyi hazamo agatotsi.

Umwaka ushize wa 2017/2018 urwego rw’abunzi mu gihugu hose rwaciye imanza ibihumbi 49 528 bingana na 97,3% .

Inzu baturage bubakiye abunzi mu Murenge wa Ngarama
Igiti abunzi bakoreragamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza