Gen. Kabarebe yabwiye abikorera icyo ingabo z’igihugu zibategerejeho

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Kamena 2018 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yasabye abikorera 563 bo mu Ntara y’Uburasirazuba bari mu itorero gukora cyane kugira ngo ubuzima bw’abayituye n’igihugu muri rusange burusheho gutera imbere.

Abikorera bo mu Ntara y’Uburasirazuba bitabiriye Itorero Imbaturabukungu riri kubera mu Karere ka Nyagatare, rifite insanganyamatsiko igira iti “Twiyubakire ubukungu butajegajega.”

Kuri uyu wa 20 Kamena 2018, ubwo Minisitiri Gen. Kabarebe yabaganirizaga ku rugamba rwo kwibohora, yagaragaje ko nyuma y’urw’amasasu abikorera na bo bagomba gutanga umusanzu mu rw’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Ingabo icyo zikeneye ni uko mukora cyane, mugakora ibikorwa binini biremereye noneho bikavamo imisoro myinshi, ikabyara imishahara y’abarimu, abaganga n’abasirikare. Mukore cyane. Nimukora cyane abarimu bazigisha neza abana banyu, abasirikare barinde igihugu uretse ko bo bahembwa cyangwa ntibahembwe ni ibintu biri mu maraso yabo kuko babikoze batangira urugamba kandi bizakomeza. Ntabwo babikorera umushahara ariko uko igihugu gitera imbere ni ngombwa ko na bo bagenda bamera neza.”

Nyuma y’iminsi ine bamaze mu itorero batangaje ko bungutse ingamba nshya z’iterambere rirambye.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yashimangiye ko ibyagezweho bishingiye ku gusenyera umugozi umwe.
Yagize ati “Iyo hatagira abafata icyemezo ngo bicare bakore igishushanyo bavuge bati ‘tugomba kubohoza igihugu cyacu, tugahagarika Jenoside’ ntabwo cyari kubohorwa. Aho nk’abikorera dusanga niba abantu baricaye bakavuga ngo dukore iki kintu kandi bakakigeraho natwe hari ibyo twakora tukabigeraho.”

Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yasobanuye ko gukorera hamwe ari umurunga ukomeye ku hazaza h’igihugu.

Yagize ati “Niba umwe (umucuruzi) yari afite ibihumbi 500 Frw, akavuga ati ‘nibura tubaye icumi zaba zibaye miliyoni eshanu. Icyo nakoraga njye nyine kibaye kinini’. Ubumwe bw’intore bunoza intambwe, bishatse kuvuga ko bitarangirira mu magambo gusa ahubwo bijya mu bikorwa noneho bafata bwa bucuruzi bwabo babushyize hamwe bakunguka ndetse n’igihugu.”

Itorero Imbaturabukungu ryigisha indangagaciro zubaka Abanyarwanda ryatangiye ku wa 17 Kamena rizarangira ku wa 23 Kamena 2018. Riri kwibanda ku kubakira ku byagezweho birimo ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturage no gukorera hamwe mu kuzamura ubukungu bw’intara. Ryateguwe mu kwereka abacuruzi ibikorwa by’iterambere biri mu Burasirazuba ngo babigiremo uruhare no kubigisha uburyo bwiza bakungukamo bakanashora imari.

Intara y’Uburasirazuba ifite amahirwe kuko ikora ku mipaka y’ibihugu bitatu bya Uganda, Tanzania n’u Burundi, ishobora kubyazwa umusaruro. Abikorera bo mu Burasirazuba baherutse kumurika bimwe mu bikorwa bateganya gukora muri buri karere kayigize, aho bazashora miliyari 20 Frw mu kubaka inzu z’ubucuruzi, gare n’amacumbi.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yasabye abikorera 563 bo mu Ntara y’Uburasirazuba bari mu itorero gukora cyane kugira ngo ubuzima bw’abayituye n’igihugu muri rusange burusheho gutera imbere
Minisitiri Kabarebe ageza ikiganiro ku bikorera bo mu Ntara y’Uburasirazuba bitabiriye Itorero Imbaturabukungu
Nyuma y’iminsi ine aba bacuruzi bamaze mu itorero, batangaje ko bungutse ingamba nshya z’iterambere rirambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza