Gicumbi: Inzu zimwe mu zicumbitswemo n’impunzi z’Abanye-Congo zigeze mu marembera

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Inkambi y’impunzi z’Abanye-Congo imaze imyaka 22 yubatswe mu Karere ka Gicumbi, zimwe mu nzu ziyigize zatangiye kwiyasa imitutu mu gihe izindi zagiye zisenyenyuka igice kimwe, bigatuma abazibamo bagira impungenge z’uko zishobora kuzabagwaho bityo bagasaba inzego zitandukanye kubafasha kuzisana.

Inkambi ya Gihembe yubatswe mu 1996, icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 16. Bamwe mu bayicumbitsemo baganiriye na IGIHE bavuze ko bahangayikishijwe n’uko inzu babamo zishaje ndetse zimwe zatangiye gusenyuka, bakaba bafite impungenge ko muri iki gihe cy‘imvura zishobora kubagwaho.

Nyirabintu Mariam ni umwe muri izi mpunzi, yagize ati ʺIyo imvura iguye iratunyagira, hari nabo usanga bitwikiriye imitaka mu nzu imbere. Imbeho yo sinakwirirwa nyivuga itumereye nabi.ʺ

Bahizi Ruberwa ati ʺInkuta zimwe zaraguye, ahandi usanga inzu yarasataguritse. Twifuza ko Leta y’u Rwanda yadufasha ikadusanira inzu zitaratugwahoʺ.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Minisiteri y’ Impunzi no kurwanya ibiza, muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko ikibazo cy’inzu zishaje cyane mu nkambi ya Gihembe bakizi.

Yagize ati ʺUbushobozi ntabwo buraboneka ariko icyo kibazo ko hari inzu zishaje cyane mu nkambi ya Gihembe kirazwi, uko ubushobozi buzaboneka zizagenda zivugururwa. Inzu zishaje cyane ni hafi ya zose, kuko ni hejuru ya 70%, iriya nkambi imaze imyaka 20.ʺ

Rwahama yakomeje avuga ko impunzi zibeshwaho n’imfashanyo y’abagiraneza, ku buryo utavuga ngo mu gihe runaka zizaba zamaze gusanirwa inzu, akaba yazisabye gukomeza kwihangana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR mu Rwanda, ryatangarije IGIHE ko iyi nkambi iri mu by’ibanze bizashyirwamo imbaraga muri uyu mwaka wa 2018.

HCR yatangaje ko inzu zubakishije amahema zizahindurwa hagakoreshwa amabati byose bikazakorwa hagamijwe kurengera izi mpunzi.

Zimwe mu nzu zicumbikiye impunzi mu nkambi ya Gihembe zarashaje

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza