Gikondo: Indaya irakekwaho gukeba umuhogo w’uwo babyaranye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Umugore utunzwe n’umwuga wo kwicuruza witwa Mukandayisabye Emerita wo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro arakekwaho gukeba umuhogo w’umugabo babyaranye witwa Harerimana Ephron mu buryo bukomeye ahita ajyanwa ku bitaro.

Ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2019, nibwo uyu mugore bivugwa ko yakebye ijosi rya Harerimana amuziza ko ashaka kwinjira mu nzu atuyemo.

Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko uyu mugore n’ubwo afitanye umwana n’uwo mugabo, bari amaze igihe batabana.

Bavuga ko uyu mugabo yari yagiye kumureba kugira ngo abashe kubona umwana we, undi amwangira kwinjira mu nzu noneho ahatirije ahita akuramo urwembe amukeba mu ijosi no ku maboko mu buryo bukomeje.

Umukuru w’Umudugudu wa Gatare, Ndagijimana Janvier yagize ati “ Uwo muhungu utemwe n’umugore w’indaya babyaranye, yari aje gusura uwo mugore ariko kuko yabonaga yasinze yanga ko yinjira mu nzu undi hatirije nibwo yinjiye mu nzu azana urwembe aramukeba mu ijosi bikomeye.”

Yakomeje agira ati “ Urebye yamukebye ku gikanu no hejuru y’inkokora hajya mu kwaha no munsi y’inkokora haruguru y’ikiganza ku buryo afite ibikomere bitatu bikomeye.”

Ndagijimana yavuze ko uwo mugore ukora uburaya asanzwe agira amahane cyane.

Mukandayisabye yahise ajyanwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha i Gikondo.

Ikarita ya satelite igaragaza umurenge wa Gikondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza