00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yagaragaje imvano y’icyizere cy’uko mu 2024 Abanyarwanda 85% bazaba bafite ‘Smartphones’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko nk’uko biri mu ntego za gahunda yayo y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1, nta kabuza mu 2024, Abanyarwanda 85% bazaba batunze telefone zigendanwa zigezweho [Smartphones].

Ni mu gihe imibare iheruka igaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni 10,7 aribo batunze telefone zigendanwa, naho abagera kuri miliyoni 1,6 aribo bafite ‘Smartphones’.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko hari icyizere cy’uko mu mezi 24 asigaye Abanyarwanda nibura 85% bazaba bafite izo telefone.

Ati “Intego ni uko mu mezi 24 ari imbere dushobora kuba twageze kuri 85% y’abantu batunze telefone zigendanwa zigezweho. Uyu munsi duhagaze kuri 40% ariko abenshi muri abo basigaye ni abantu batunze telefone zisanzwe.”

“Noneho habeho uburyo bwo kuvuga ngo ese ni gute twabafasha kugira ngo batunge za telefone zigezweho tubirebeye mu bumenyi, tubireye mu kiguzi ndetse no mubyo bazikoresha kuko ntabwo ari izo kugira ngo bitabe, bahamagare cyangwa bakore Mobile Money gusa.”

Icyizere Minisitiri Ingabire afite agishingira kuri gahunda zitandukanye zashyizweho na leta n’abafatanyabikorwa bayo, zo kunganira Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo gutunga telefone zigezweho.

Zirimo iyiswe Connect-Rwanda yatangijwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda ku bufatanye na Guverinoma. Ni gahunda igamije ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu, ibigo n’abafatanyabikorwa kwitanga bagurira telefone zigezweho Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ni Abanyarwanda bose badafite ubushobozi by’umwihariko abantu bafite ubumuga ndetse n’abakoranabushake muri gahunda zitandukanye zireba abaturage. Abandi iyi gahunda ireba ni abantu basanzwe bakoresha telefone zisanzwe.

Ubwo iyo gahunda yatangiraga mu Rwanda, habarwaga imiryango isaga 2,600,000 idafite telefone zigezweho za Smartphones.

Imibare itangazwa na MTN Rwanda ifatanyije na Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano igaragaza ko telefone zimaze gukusanwa mu bukangurambaga bwa ConnectRwanda zigera kuri 40,639.

Minisitiri Ingabire ati “Icyo twabonye gituma ingo nyinshi zidafite telefone ni igiciro kandi icyo giciro bigasaba kucyishyurira rimwe iyo ugiye kugura cya gikoresho cy’ikoranabuhanga. Ubu rero turimo kugenda dukorana n’ibigo by’imari hamwe n’iby’itumanaho kugira ngo bishyireho uburyo bwo korohereza abantu kubona telefone bishyuye mu byiciro.”

Yakomeje agira ati “Ni ngombwa ko twakorohereza abaturage gutunga telefone, kandi tukabigisha kuzikoresha, bakamenya serivisi zose zitangwa hifashishije ikoranabuhanga riba riri muri izo telefone.”

Muri izo gahunda zindi avuga harimo iyitwa ‘Macye Macye’ yatangijwe na MTN Rwanda ifatanyije na Banki ya Kigali.

Ni gahunda igamije gufasha Abanyarwanda kubona telephone zigezweho (smartphone), aho bazajya bazishyura mu byiciro bitewe n’ubwoko bwa telefone wahisemo.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Desiré Ruhinguka avuga ko ari uburyo bworoheje buzafasha Abanyarwanda benshi gutunga telefone zigezweho hatitawe ku bushobozi baba bafite.

Ati “ Bizaba ari uburyo bworoheje bufasha abifuza kugera kuri izo telefone kuba babasha kuzigeraho bishyura amafaranga macye macye. Ni inyungu kuri twe nka sosiyete y’ikoranabuhanga ishaka ko Abanyarwanda bose bagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Benjamin Mutimura we yagize ati “Inzozi zacu nka banki ni uguhindura ubuzima bw’Abanyarwanda, abantu kugira smartphones bizatuma bagira amakuru menshi, hari ibintu byinshi bajyaga gushakira hanze bazajya bakora bibereye iwabo mu rugo.”

“Icya mbere, ufite smartphone ushobora gukora serivisi zose za banki utavuye mu rugo, icya kabiri hari serivisi za guverinoma nyinshi ushobora gushaka ukazikora wibereye mu rugo.”

Mu 2010 mu Rwanda hari hamaze kugera imirongo ya telefone zigendanwa miliyoni 3,5. Mu 2015 imibare yarazamutse igera kuri miliyoni 8, na ho mu 2018 imibare yarazamutse igera kuri miliyoni 9,7. Ni mu gihe raporo iheruka yagaragaje ko bari bageze kuri miliyoni 10,7.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya, Ingabire Paula avuga ko bitarenze 2024, Abanyarwanda 80% bazaba bafite telefone zigezweho
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Benjamin Mutimura avuga ko kugira Abakiliya bayo benshi bafite telefone zigezweho bizafasha mu kujya babona serivisi zose za banki hakoreshejwe ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Desiré Ruhinguka avuga ko gahunda zirimo iyitwa 'Macye Macye' ari zimwe mu zizafasha u Rwanda kugeza ku baturage telefone zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .