Hamaze gukusanywa miliyoni 20Frw zo kugura ubutaka bwateje umwiryane hagati y’Abayisilamu na Zion Temple

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu n’abaterankunga batandukanye bakomeje gushakisha miliyoni 82 Frw zo kugura ubutaka butandukanya umusigiti wa Masjid Bilal uherereye mu Karere ka Kicukiro n’urusengero rwa Zion Temple mu Rwanda, aho bamaze gukusanya miliyoni 20.5 Frw.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize uyu musigiti wafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa hakanatutumba umwiryane hagati y’abayisilamu basengera muri uyu musigiti n’ubuyobozi bwa Zion Temple mu Rwanda, bapfa ubutaka bubatandukanya byavugwaga ko iri torero rishaka kugura.

Mbere byavugwaga ko ubuyobozi bwa Zion Temple, bwakoze inama igamije gutekereza uko bwakwagura inyubako y’urusengero ndetse ngo bwifuje kugura n’uyu musigiti uretse ko nta muyobozi wabwo weruye ngo agire icyo abivugaho.

Abasengera muri uyu musigiti n’abandi bayisilamu bacyibyumva, babisamiye hejuru bahita bagaragaza ko batabyishimiye ndetse batangira ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga kugira ngo bagure ubutaka bw’abaturage bawuturiye, cyane ko biri mu byatumye Umujyi wa Kigali uwufunga.

Iyi nkuru igitangira guhwihwiswa ko Gitwaza agiye kugura umusigiti, abayisilamu barababaye bamwe batangira kuvuga ko bagiye gukora icyo bise intambara ntagatifu yo kurwanya ko umusigiti wabo wagurwa ndetse hakaba hari n’abari batangiye kugaragaza ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubamariye.

Umuryango wabo wa RMC wahise utangira ibiganiro n’abawuturiye kugira ngo ubahe ingurane bimuke ubone uko uwagura.

Magingo aya biteganyijwe ko inzu eshanu ziri kuri meterokare 1 622 hafi y’uyu musigiti ba nyira zo bazahabwa ingurane zingana na miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bimuke, bityo uyu musigiti ubone kwagurwa.

Mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati y’uwahoze ari umuvugizi w’umuryango w’abayisilamu mu Mujyi wa Kigali ucyuye igihe, Sheikh Sindayigaya Mussa na Sheikh Bishokaninkindi Dawudi, RMC yatangarije IGIHE ko imaze gukusanya agera kuri miliyoni 20,500,000Frw.

Sheikh Mussa Sindayigaya wahawe inshingano zo kuyobora ishami rishizwe Igenamigambi, yagize ati “ Urebye abantu tuzaha ingurane bari kuri meterokare 1 622 kandi tumaze kubona asaga miliyoni 20Frw ku buryo hasigaye miliyoni 60 ikindi kandi ubwo nari mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali twateganyaga ko bigomba kurangirana n’umwaka w’igenamigambi wa 2019.”

Yongeyeho ko hari abafatanyabikorwa bagiye kuza mu Rwanda, mu rwego rwo kubafasha kugira ngo izi miliyoni 60Frw zisigaye ziboneke ndetse yizeza abayisilamu ko muri uyu mwaka iki kibazo kizakemuka kandi badakwiye kugira impungenge z’uko hari ushobora kugura uyu musigiti.

Uwahoze ari umuvugizi w’umuryango w’Abayisilamu mu Mujyi wa Kigali Sheikh Sindayigaya Mussa (ibumoso) na Sheikh Bishokaninkindi Dawudi (iburyo) bahererekanya ububasha
Sheikh Mussa Sindayigaya avuga ko bamaze gukusanya arenga miliyoni 20 Frw zo kugura ubutaka bwateje umwiryane hagati y'Abayisilamu na Zion Temple
Umusigiti wa Msdij Bilal byavugwaga ko Zion Temple ishaka kuwugura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza