00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari kunozwa uburyo bushya buzaziba icyuho kiri mu micungire y’umutungo w’igihugu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 07:23
Yasuwe :

Mu Rwanda hari kunozwa uburyo bushya bw’amahame mpuzamahanga agenderwaho mu gutegura ibitabo by’imari mu bigo bitandukanye bya Leta hirya no hino ku Isi, hagamijwe kuziba icyuho cyabagaho mu gucunga umutungo w’igihugu no kuwukurikirana hatagize uwangirika ngo ubure gikurikirana.

Ubwo buryo bwitwa IPSAS AQRUAL buri kunozwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abacungamutungo babigize umwuga, ICPAR.

Umukozi muri w’icyo kigo ushinzwe gutegura amahugurwa yongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi ba leta, Nizeyimana Emmy Claude, yavuze ko u Rwanda rufite intego y’uko mu 2024 ruzatangira ubwo buryo bushya.

Ati “Urebye uburyo twakoreshaga ntabwo bwatumaga amakuru yose cyane cyane ajyanye n’imitungo itimukanwa cyangwa y’igihe kirekire aboneka mu bitabo by’imari.”

Icyo biteze ni uko bizakuraho igihombo Leta yahuraga nacyo bitewe no kudakurikira ibikorwa bimwe na bimwe

Yavuze ko kuba hari imitungo y’igihugu irimo imitungo kamere nk’amaparike, imihanda, amashyamba, amazi n’ibikoresho bitandukanye byatumaga igihugu gihomba byinshi.

Mu kwitegura gukoresha ubwo buryo hatangiye guhugurwa abakora mu bigo bya Leta bashinzwe imitungo y’igihe kirekire, abashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya IPSAS, abashinzwe gucunga ibikoresho mu bigo bitandukanye n’abashinzwe ubugenzuzi bw’umutungo mu bigo.

Kuri iyi nshuro hahuguwe abantu 125 bahuriye mu Karere ka Huye baturutse mu bigo bya Leta bitandukanye.

Igihugu kizunguka iki?

Ubwo buryo bwitwa IPSAS AQRUAL nibutangira gukoreshwa, bizatuma abashoramari babona amakuru nyayo yuzuye bibatere umurava wo kuza mu Rwanda kuhashora imari.

Bizatuma kandi imiryango mpuzamahanga irushaho kwizera igihugu ikorane nacyo yongere inkunga n’inguzanyo ikigenera.

Ikindi ni uko u Rwanda ruzaba rwubahirije ihame rishyirwaho na Banki y’Isi n’Ikigega cy’Imari ku Isi rurusheho gukorana nabyo neza.

Gukoresha ubwo buryo kandi ni ishema ku gihugu kuko kizarushaho kubaka izina n’icyizere ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abagisura biyongere.

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye bashinzwe imitungo y’igihe kirekire no gucunga ibikoresho, bavuze ko gukoresha ubwo buryo babyitezaho kunoza akazi kabo no gukora kinyamwuga.

Niyitegaka Eugene ukora muri RAB ati “Turi gusobanukirwa uburyo umutungo wa Leta tuzajya tuwucunga neza mu buryo bwubahirije amategeko.”

Mukahigiro Géneviève ukorera muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko hari ibikoresho batacungaga neza bigatuma igihugu gihomba.

Ati “Hari ukuntu duhabwa nk’ibikoresho ukaba wagifata nabi, wenda ufashe mudasobwa ukajya kuyikoresha iby’iwanyu ntabwo ari iby’akazi, baguhaye ameza ntuyafashe neza kandi yaguzwe amafaranga ya Leta. Ubu ni uburyo twungutse kugira ngo tujye tubasha kubicunga neza.”

Ubwo buryo bushya kandi bwitezweho gufasha igihugu gusigasira ibikorwa remezo byubakwa no gukurikirana ko byubaswe neza.

Nizeyimana yavuze ko icyo biteze ari uko bizakuraho igihombo Leta yahuraga nacyo bitewe no kudakurikira ibikorwa bimwe na bimwe
Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye bashinzwe imitungo y’igihe kirekire no gucunga ibikoresho, bavuze ko gukoresha ubwo buryo babyitezaho kunoza akazi kabo no gukora kinyamwuga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .