Ibihano bihanitse byatangwaga ku bukererwe bwo kwishyura imisoro bishobora kugabanywa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Kamena 2018 saa 05:09
Yasuwe :
2 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko hari kurebwa uburyo bwo kugabanya ibihano bihabwa abakererwa kwishyura umusoro, bituma hari ubwo umuntu yisanga atazabasha kubyishyura agahitamo gufunga ubucuruzi bwe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abayobozi ba RRA bari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta, PAC, hasuzumwa ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016/2017.

Iyo raporo hari aho yagaragaje ko RRA ifitiwe ibirarane by’imisoro bingana na miliyari 161.8 Frw, amenshi akaba ari ayaturutse ku bihano byahawe abasora bakananirwa kubyishyura.

Byiyongeraho ko isesengura ryagaragaje ko muri izo miliyari 161 na miliyoni 825 z’amafaranga y’u Rwanda RRA ifitiwe, miliyari 132.08 Frw ari zo bizashoboka kugaruza naho miliyari 29.7 Frw bitazashoboka.

Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yavuze ko hafi 40% y’ibyo birarane ari ibihano n’inyungu bishamikiye ku bihanitse byashyiriweho abakererwa kwishyura umusoro, ku buryo hari ubwo umuntu akererwa kwishyura umunsi umwe agahita acibwa 60% nk’igihano.

Yakomeje agira ati “Hashobora kubaho impamvu nyinshi umuntu yakererwa kwishyura umunsi umwe cyangwa icyumweru kimwe. Umuntu ashobora kurwara, ikoranabuhanga ry’icungamari rishobora kugira ikibazo, ibyo byose ni ibintu tugomba guha agaciro tukareba uko dufasha abasora.”

Tusabe yavuze ko uburemere bw’ibihano butuma hari igihe uwahanwe ajugunya nimero y’ubucuruzi (TIN Number) yasoreragaho agatangira ubundi cyangwa akabivamo, wajya kumureba aho yakoreraga ugasanga hari abandi.

Yakomeje agira ati “Turumva nituvugurura ibyo bihano biremereye bizaha amahirwe abasora, ufite ubushake bwo kwishyura tumuhe amahirwe yo kwishyura aho kugira ngo ajugunye TIN Number n’ubucuruzi bwe yigendere”.

“Turimo kuvugurura, nibura tubishyire mu byiciro, wenda uwakererewe ukwezi kumwe ushobora kumuca 10%, ukwa kabiri wenda ukamuca 15 %, byagera ku mezi atandatu ukamuca ya 60%.”

Ibihano bihabwa abakererewe kwishyura imisoro biramutse byorohejwe, ngo hari abavaga mu bucuruzi babugumamo kuko ubu nibura abantu ibihumbi 20 babwinjiramo, hafi ibihumbi umunani bahita babuvamo.

Depite Mukakarangwa Clotilde yasabye ko mu gihe byagaragaye ko hari abantu benshi bananiwe kwishyura ibihano, byasuzumwa bakababarirwa aho gukomeza kubabaraho umwenda batazabasha kwishyura cyangwa bagahagarika ubucuruzi.

Yagize ati “Habaho uburyo abantu baterana bakabyigaho, bakareba uko babicukumbura. Niba uwo muntu atakibashije gusora bya birarane ariko afite ubushake bwo kuba yasora wa musoro w’ibanze, ibyo birarane bikaba byakurwaho.”

Itegeko risanzweho riteganya ko igihe usora adashoboye kwishyura imisoro abigaragaza, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi akaba ari we ubifataho umwanzuro.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro kigaragaza ko mu mwaka wa 2016/2017 hakusanyijwe imisoro ingana na miliyari 1102.88 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe intego yari yihawe yari miliyari 1094.3 Frw. Uyu mwaka wa 2017/2018 RRA iteganya gukusanya umusoro ungana na miliyari 1200.3 Frw.

Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard imbere y'abadepite kuri uyu wa Gatatu
Visi Perezida wa PAC, Depite Karenzi Theoneste abaza abayobozi ba RRA
Abadepite bagize PAC bakomeje gukurikirana ibibazo byagaragajwe muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza