Ibikorwa byo gusenga muri Kaminuza y’u Rwanda byahawe umurongo mushya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwemereye abanyeshuri gukomeza ibikorwa byo gusengera mu nyubako zayo hashyirwaho umurongo ngenderwaho.

Mu minsi ishize abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu cyahoze ari KIST, bagaragaje ko babujijwe ibikorwa byose bijyanye no gusengera mu nyubako z’ikigo.

Ni ibintu ubuyobozi bwababwiraga ko biteganywa n’ibaruwa bwandikiwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo iteganya ko nta wemerewe gusengera mu nyubako za leta.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philippe Cotton rivuga ko abayobozi b’amwe mu mashami y’iyi kaminuza bibeshye ku ibaruwa bandikiwe na Minisitiri, iteganya ko gusengera mu nyubako za leta bitemewe.

Prof. Philippe yavuze ko uretse mu minsi y’ibiruhuko izwi, abanyeshuri babujijwe gusengera mu nyubako z’ikigo mu masaha yo hagati saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu mashami agira amasomo y’umugoroba no mu mpera z’icyumweru, ibikorwa byo gusenga bizajya bikorerwa ahitaruye ibyumba abanyeshuri bigiramo.

Prof. Philippe yakomeje agira ati “Ndashaka kuvuga ko Kaminuza y’u Rwanda yubaha ikanarinda ubwisanzure bw’abanyamadini ku buryo ubu bwigenge budahungabanya ubwigenge n’uburenganzira bw’abandi mu myigire, kwigisha, gukora ubushakashatsi cyangwa gushyira mu bikorwa inshingano z’ubuyobozi.”

Ukuriye ishami ry’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Mike Karangwa,yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gusenga byari bimaze igihe kigera ku kwezi bihagaritswe muri KIST gusa.

Yagize ati “Ibikorwa byo gusenga byari byahagaritswe n’abayobozi b’Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ariko nabo bari babikoze bashingiye ibaruwa ya Minisitiri ivuga ko nta bikorwa byo gusenga byemewe mu nyubako za leta.”

“Rero kubera ko iryo tangazo ryavugaga ko nta bikorwa byo gusenga byemewe mu nyubako za leta ariko ntirigaragaze niba n’abanyeshuri barimo.”

Mike Karangwa kandi yavuze ko uguhagarika ibi bikorwa byakozwe mu buryo bw’agateganyo mu gihe abayobozi ba Kaminuza bari bategereje igisubizo cya Minisitiri.

Muri Mata 2018, uwari Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase yasohoye itangazo rihagarika ibikorwa by’amasengesho byakorerwaga mu nyubako za leta aho wasangaga mu masaha y’ikiruhuko abantu bahuriye hamwe bagasenga ku buryo hari hamwe byatumaga akazi gapfa.

Ibikorwa byo gusenga muri Kaminuza y'u Rwanda byahawe umurongo mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza