Iburengerazuba: Amata yabuze isoko ahabwa ingurube

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu borozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko amakusanyirizo bagemuragaho umukamo amaze ibyumweru bitatu atawakira, ku buryo amata yabuze isoko kugeza ubwo ahabwa ingurube.

Amakusanyirizo n’Uruganda rwa Mukamira rwakiraga umukamo wo mu turere dutandukanye two mu burengerazuba, ngo banze kwakira aya mata kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba adafite isuku ihagije.

Umwe mu borozi yabwiye RBA ati “turi kuyageza ku makusanyirizo rimwe na rimwe bakatubwira ko batari buyagure, bakayadusubiza. Hashize ibyumweru bitatu batayakira. Bafata ya mata twagemuye bakayashyira mu bijerekani byabo bakayaha ingurube ngo ntiyujuje ubuziranenge.”

Umuvuzi w’amatungo w’ikusanyirizo rya Bugeshi mu Karere ka Rubavu, Munezero Pierre Celestin, avuga ko litiro z’amata zirenga ibihumbi 3000 zapfuye bitewe nuko uruganda rwa Mukamira rwari rumaze icyumweru rwanze kuyakira.

Ati “Twari twakiriye ay’urwego rwa mbere n’urwa kabiri, bageze mu ruganda barayapima batubwira ko atujuje ubuziranenge. Twahise tugwa mu gihombo cy’ama litiro 3100.”

Umuyobozi w’Uruganda rw’amata rwa Mukamira, Nsengimana Anatole, avuga ko banze kwakira umukamo w’amata kubera ko atari yujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Mu minsi ishize twasabye aborozi kuduha amata yujuje ubuziranenge uruganda rukeneye kubera ko isoko ryo hanze twari dufite ryari ryahagaze, turavuga tuti kugirango tubone igisubizo kirambye ni uko baduka amata yujuje ubuziranenge dukeneye, ayo tubasha gutunganya tukaba twayabika igihe cya cy’amezi icyenda.”

“Mu gihe rero amata y’urwo rwego tutayabonye bisaba ko tubona amasoko abasha gukemura icyo kibazo cy’amata y’urwego rwa kabiri.”

Yakomeje avuga ko ikibazo amata banze kwakira afite ari icy’isuku nke, iba yahereye kuva inka igikamwa kugeza ageze ku ikusanyirizo.

Ariko ngo bafatanyije n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi bwite bwa leta, biyemeje gukemura icyo kibazo.

Atanga icyizere cy’uko nyuma y’icyumweru kimwe bazongera kwakira umukamo w’amata, kuko ngo ubu bagiye kuhereza inzobere zizigisha aborozi uko babungabunga isuku y’amata, kugirango ntazongere gutakaza ubuziranenge.

Kwangirika kw’imihanda, kuba hari ahatari amakusanyirizo no kutagira ubumenyi buhagije ku isuku y’amata, nabyo ngo biri mu bituma yangirika maze ntibayakire.

Uruganda rwa Mukamira rufite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 40 ku munsi mu gihe ubu ruri kwakira litiro ziri hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi 10 ku munsi.

Aborozi bavuga ko umukamo w'amata yabo wabuze isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza