IGIHE yahembwe nk’ikinyamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ku nshuro ya gatatu yikurikiranya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, IGIHE yahembwe nk’ikinyamakuru kiza ku isonga mu bikorera kuri internet gikunzwe kurusha ibindi, mu bihembo bitangwa ku banyamakuru n’ibitangazamakuru byahize ibindi mu mwaka.

Ibi bihembo bimaze imyaka itandatu bitangwa (kuva mu 2012), ariko icyiciro cy’ikinyamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ni ubwa gatatu gitanzwe (inshuro ya mbere ni mu 2016), zose cyegukanywe na IGIHE.

Gusa ariko mu myaka yenda kuzura 10 IGIHE.com imaze, hafi ya yose uru rubuga rwa internet ruyimaze ari rwo rusurwa kurenza izindi zose mu zikorera mu Rwanda.

Muri rusange, muri ibi bihembo IGIHE n’abanyamakuru bayo begukanyemo ibihembo bitanu.

Ibi bihembo ngarukamwaka bizwi nka “Rwanda Development Journalism Awards 2018”, byatanzwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 7 Ugushyingo 2018.

Ni igikorwa gitegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Mu bihembo 33 byatanzwe mu byiciro bitandukanye, IGIHE yahembwe nk’ikinyamakuru gikorera kuri internet gikunzwe kurusha ibindi.

Ni igihembo ihawe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya kuko kuva mu 2016 ariyo ihiga ibindi binyamakuru bikorera kuri internet binyuze mu matora akorwa n’abantu batandukanye.

IGIHE yahembwe nk’ikinyamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Umwanditsi Mukuru Girinema Philbert yakiriye igihembo afite akanyamuneza

Kuva mu 2009 IGIHE yatangira, iri ku isonga mu binyamakuru byose bikorera kuri internet, binashimangirwa n’imibare igaragaza uko ibinyamakuru bisurwa mu Rwanda.

Kugeza ku mugoroba wo ku wa 7 Ugushyingo 2018, imibare itangazwa n’Ikigo Mpuzamahanga cya Alexa gikora urutonde rw’uburyo imbuga za internet zikurikirana, igaragaza ko IGIHE.com iza ku mwanya wa gatatu mu gihugu.

Ni inyuma ya Google.com na Youtube [zombi za Google]. Usibye mu Rwanda, IGIHE.com kandi iza ku isonga mu binyamakuru bisurwa cyane mu Burundi no ku mwanya wa 8,261 mu mbuga za internet ziri ku Isi yose.

Mu bihugu byinshi bibamo Abanyarwanda, ibyinshi imibare y’abasura IGIHE iri hejuru kurusha ibindi bitangazamakuru. Nibura ku munsi, abantu barenga ibihumbi 100 ni bo basura IGIHE.

Karake Mweusi wari ukuriye Akanama Nkemurampaka, yatangaje ko inkuru 846 arizo zatanzwe n’abanyamakuru baturutse mu bigo 43, umubare munini wari mu nkuru zizwi nka ‘feature’ [94] n’izivuga ku burenganzira bw’abana n’uburinganire.

Muri izi nkuru zose, 42.1% ni iz’ibinyamakuru bikorera kuri internet. Muri rusange abagabo bangana na 80.8% ni bo batanze inkuru mu zahataniraga ibi bihembo.

Ibihembo byose byatanzwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 30 n’ibihumbi 200.

Iki gikorwa cyahujwe no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Ku nshuro ya gatatu kandi hasohowe Rwanda Media Barometer igaragaza uko itangazamakuru rihagaze mu 2018. Muri rusange riri kuri 72.4% mu gihe mu 2016 ryari kuri 69.6%.

Igipimo cyakozwe na RGB hagendewe ku bipimo umunani harimo n’igishya kigamije kureba icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru, igipimo kikaba cyerekanye ko bari kuri 75.3%.

Cyakozwe habajijwe abantu 11,872 bo mu turere 30, mu gihe mu 2016 hari habajijwe abantu 3000 bo muri 15.

Urwego rwasubiye inyuma ni ururebana n’ubushake bw’abanyamakuru mu kubahiriza amabwiriza agenga umwuga n’ikigero cyo gukurikiza amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru, biri kuri 64.2%, mu gihe mu 2016 byari kuri 71.4%.

Uko ibihembo byatanzwe

1. Ikinyamakuru gikunzwe kurusha ibindi mu bikorera kuri internet: IGIHE.com

2. Feature /Documentary Award: Ndicunguye (RBA Rusizi)

3. Inkuru itaye neza kurusha izindi (News Reporting Award): Akimana Latifah (RBA)

4. Inkuru y’ubukungu ihiga izindi: Marie Anne Dushimimana (The NewTimes)

Dushimimana Marie Anne yari ahagarariwe na Kwibuka Eugène

5. Inkuru icukumbuye: Janvier Nshimyumukiza (Izuba Rirashe)

6. Inkuru itunguranye y’umwaka (Scoop of the Year Award): Constantin Tuyishimire (TV1)

7. Umunyamakuru wa Siporo w’umwaka: Bugingo Fidele (Imvaho Nshya)

8. Ikiganiro cy’umwaka: Urubuga rw’itangazamakuru (Isango Star: Umuhire Valentin, Niyifasha Didas, Niwemwiza Anne)

9. Video y’umwaka: Fidèle Sindayigaya (TV1)

10.Igihembo kigamije gushimira abateza imbere umwuga w’itangazamakuru (Media Sector Development Award): Media for the Deaf (Kellya Uwiragiye)

11. Radio y’Abaturage: Radio Huguka

12.Umunyamakuru uhiga abandi w’igitsina gore: Evelyne Umurerwa (RBA)

13.Umufotozi wahize abandi: Plaisir Muzogeye (Kigali Today)

14.Umunyamakuru uhiga abandi w’umwaka: Donah Mbabazi (The NewTimes)

15.Inkuru ihiga izindi ijyanye n’imitangire ya serivisi: Akimana Latifah (RBA)

16.Umunyamakuru uhiga abandi mu kuvuga amakuru kuri Radio: Nyirarukundo Xavera and Jean Daniel Sindayigaya (RBA)

17.Umunyamakuru uhiga abandi mu kuvuga amakuru kuri televiziyo: Bienvenue Redemptus (RBA)

18.Radio ikunzwe kurusha izindi: Radio Rwanda

Umuyobozi wa Radio Rwanda, Havugimana Aldo ahabwa igihembo

19.Televiziyo ikunzwe kurusha izindi: RTV

20. Ikiganiro gisetsa cya Radio: Ikinamico (Radio Rwanda)

21.Ikiganiro gisetsa cya Televiziyo: Seburikoko (AFRIFAME)

22. Ikiganiro cya Radio gikunzwe: 10 Sports (Radio 10)

23. Ikiganiro gikunzwe cya Televiziyo: Muzehe Quiz (TV1)

24.Igihembo cy’Inkuru y’Ubumwe n’Ubwiyunge: Kwizera Prudence (IGIHE)

- Uwabaye uwa mbere mu cyiciro: Muvara Eric (KT Radio)

25. Igihembo cy’Inkuru y’Uburinganire n’Uburenganzira bw’abana: Donah Mbabazi (The New Times)

- Uwabaye uwa mbere mu cyiciro: Twiringiyimana Fidèle (TV1)

26. Inkuru ku Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda: Alfred Ntakirutimana (TV1)

- Uwabaye uwa mbere mu cyiciro: Frederic Byumvuhore na Michel Nkurunziza (The New Times)

27. Igihembo cy’Inkuru yo kurwanya ruswa: Paluku Rene Pedro (TV1)

- Uwabaye uwa mbere mu cyiciro: Donah Mbabazi (The New Times)

- Uwabaye uwa kabiri: Alexia Bizumuremyi (Rwanda Inspirer)

28. Igihembo cy’Inkuru y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho: Steven Muvunyi) CNBC AFRICA)

29. Igihembo cy’Inkuru y’Ubuzima: Lydia Atieno (The New Times)

30. Grassroots Reporting Award: Rwamapera Kelly (The New Times)

- Uwamukurikiye: Jean Paul Turatsinze (RBA)

31. Igihembo cy’Ikinyarwanda kinoze: Kwizera Prudence (IGIHE)

Kwizera Prudence yahawe igihembo adahari

- Uwa kabiri muri iki cyiciro: Ndayishimye Jean Claude

32. Igihembo cy’Inkuru yamamaza umuco: Maniraguha Ferdinand (IGIHE)

Maniraguha Ferdinand wa IGIHE.com yari afite akanyamuneza
Umwanditsi Mukuru wa IGIHE.com, Girinema Philbert ashyikirizwa igihembo
Umuyobozi wa Radio Rwanda, Havugimana Aldo ahabwa igihembo
Clarisse Karasira yasusurukije abitabiriye ibirori binyuze mu muvugo wubakiye ku magambo atondetse mu buryo bwa gihanga
Umukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, yashimye intambwe itangazamakuru rimaze gutera mu ngeri zitandukanye
Abanyamakuru begukanye ibihembo bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi bitabiriye ibirori

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza