Ikiganiro na Mudidi kuri gahunda yo kudasibiza abanyeshuri yamwitiriwe, gufunga kaminuza, umushahara wa mwarimu n’ibindi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Yamaze imyaka 30 mu rwego rw’uburezi haba mu Rwanda no hanze yarwo. Ni urwego asobanukiwe neza kuko yarubayemo ari umwarimu, ashinzwe gutegura ibizamini kugeza ubwo yagirwaga Minisitiri w’Uburezi, nyuma ayobora iryahoze ari Ishuri rikuru Nderabarezi (KIE).

Emmanuel Mudidi ubu ari mu kiruhuko nyuma y’imyaka icumi ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

IGIHE yamusanze iwe mu rugo, atanga ikiganiro cyibanze ku rwego rw’uburezi mu Rwanda, ibyo ashima byateye imbere ndetse n’ibyo anenga bikwiriye gukosorwa.

Gufunga Kaminuza zigenga abona bidakorwa ku kigero gikwiriye, kwimura abana benshi ntabibonamo ikibazo, ku mushahara wa mwalimu asanga ubunyamwuga bwarabaye buke n’ibindi.

Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE

IGIHE: Mumaze amezi agera ku munani musoje manda mu Nteko, ubu muhugiye mu biki ?

Mudidi: Uyu munsi duhugiye mu kuruhuka, ni byiza burya kuruhuka mu buzima. Ngerageza gusoma no kuruhuka nkanatekereza ibindi umuntu yakora.

IGIHE: Mu 1999 wabaye Minisitiri w’Uburezi, wasanze urwo rwego ruhagaze gute?

Mudidi: Rwari urwego rugoranye ariko mu buryo bwumvikana kuko nyuma ya Jenoside byose byari byarasenyutse. Habayeho abagabo n’abagore b’imbaraga bagerageza gukora ibishoboka kugira ngo bazamure ibintu mu nzego zose n’uburezi burimo.

Hari hari imbogamizi nyinshi kuko uburyo ntibwari bwinshi, abana benshi bari aho batari mu mashuri abandi barayacikirije.

Twashatse uko tubashyira mu mashuri ariko nabyo ntibyari byoroshye kuko kubashyira mu mashuri n’uko n’amashuri aba ariho kandi amenshi yari yarasenyutse.

IGIHE: Ushyirwa mu majwi ku isonga y’abazanye icyiswe “Promotion automatique” aho abana bimurwa baba bashoboye cyangwa badashoboye, ubyakira ute?

Mudidi: Reke nkwereke kugira ngo usobanukirwe. Reba ufashe agacupa k’amazi ukagakata ku ndiba hanyuma ukagacurika, ugashyiramo amazi, hasi ku munwa w’icupa hafunguye byagenda bite? Amazi arasohoka ariko ajyamo ntangana n’avamo kubera ko ku munwa w’icupa ari hato. Iyo hagiyemo menshi hagasohoka make andi arasesekara. Nicyo natwe twari dufite. Abana uko binjiraga mu mashuri abanza, siko basohokaga mu mwaka wa gatandatu. Bamwe bagombaga gutakara.

Ntabwo mvuga ngo umwana utamenye gusoma dukomeze tumutware atazi gusoma, ahubwo wagakwiriye kwibaza uti ko uyu mwana yiganye n’abandi kuki atazi gusoma? Ukabanza kumenya indwara arwaye ukayivura.
Umwana uramukurikirana, wenda ntazajye aho muri Kaminuza, ntazabe umutekinisiye w’igitangaza ariko hari ibindi yashobora gukora nk’imyuga n’ubukorikori.

IGIHE: None se dufite ubwo buryo bwo kumenya ngo umwana ashoboye ibi, ibindi ntabyo ashoboye?

Mudidi: Kubera uburyo buke tutaragira, abarimu ntabwo tubaha amahugurwa abaha ubwo bushobozi ariko nicyo cyatumye tuvuga tuti amashuri y’inderabarezi agomba kubaho kugira ngo dutange ubwo bushobozi butuma abasha gukurikirana umwana. Bitwara igihe.

Nka za Butare, icyo gihe gusibiza byari kuri 56%. Ugasanga wigisha mu mwaka wa gatatu, wimuye abana 30 muri 60 wigisha. Ubwo uwo mu mwaka wa kabiri akaba akwimuriye 40. Wari ufite 60 barakunanira kubigisha none ugize 70 ubwo uzabigisha ute?

IGIHE: Amashuri n’abayajyamo bariyongereye ugereranyije n’igihe wari muri Mineduc, ubona ute umusaruro uva muri ubwo bwinshi?

Uko biri kose uwagiye mu ishuri aruta utagiyeyo. Usanga benshi bavuga iby’ireme n’iki, ariko uwagezemo afite uko avamo afite imyumvire iruta utaragezemo.

Njye navuga ko umusaruro ugaragara kuko abanyarwanda bafite imyumvire iteye imbere. Iyo ugiye mu cyaro ukabona ukuntu abantu bumva ibintu n’uko bumva uburenganzira bwabo, byose ni ukuzamuka mu myumvire.

Iby’akazi burya nubwo warangiza ukajya guhinga mu murima wawe. Abantu ugomba kubaha ubumenyi, iyo bafite ubumenyi babaho. Burya n’uhura n’umuntu wize akavuga ngo ntafite uko abaho , mwene uwo ntacyo aba yarize.

Emmanuel Mudidi ari mu kiruhuko nyuma yo gusoza manda ye nk'Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko

IGIHE: Noneho abavuga ko ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma barabeshya?

Mudidi: Tugomba gutandukanya ibintu bibiri, icyo twita uburezi bw’ubukoloni n’uburezi bugamije iterambere. Kera hatoranywaga abanyeshuri bamwe ku mashuri amwe, abayobozi b’amashuri yisumbuye bakajya kwitoranyiriza abana, bagashaka abo bantu bake bashaka kwigisha ibyo babigisha kugira ngo babafashe kuyobora ba baturage ngo bagere ku nyungu zabo. Ubwo burezi rero ntabwo bwari ubwo guteza igihugu imbere.

Kuvuga ngo uburezi bwari bwiza kuko umuntu azi kuvuga Igifaransa neza, akamenya imigezi y’iwabo n’misozi, ni ibintu bidafite icyo bimariye abanyarwanda.

Iyo tuvuga ngo mu burezi ireme ryaraguye, njye ndabishidikanya kuko uravuga uti abo bavuga ko bari bafite ireme ry’uburezi ryabagejeje kuki? Ariko ubu ndareba ibikorwa , ibi byose ubona ubu bikorwa n’abanyarwanda kandi ubona ko bishimishije.

Nta gihugu cyakubwira ko ireme ryacyo rimeze neza kuko ibihe bigenda bihinduka. Uko igihe gihindutse gifite ibyacyo. Nabo bagomba guhindura uburezi kugira ngo bijyane. Ibihugu byishoboyeusanga buri myaka icumi integanyanyigisho bayihindura.

IGIHE: Muri make urashaka kuvuga ko ireme ry’uburezi ryacu ari nta makemwa?

Mudidi: Hari byinshi bigira ireme ry’uburezi. Ese amashuri dufite arahagije ku buryo twagira umubare uringaniye mu mashuri? Ese ko akenshi tuvuga ko abana bagwingiye kubera imirire, umwana utariye wamwigisha akagira icyo yumva? Ubu haravugwa amakimbirane mu ngo, umugabo n’umugore baraye barwana, mu gitondo uwo mwana aziga afate? Ibyo byose bigira icyo bitwara ku ireme ry’uburezi.

IGIHE: Hari uburyo bwatangijwe mu mashuri abanza aho umwarimu umwe aza akigisha isomo rye yavavamo hakaza undi, hari icyo ubona bizafasha?

Mudidi: Ikintu gikomeye burya mu mashuri abanza si ugutanga ubumenyi gusa habamo no kurera. Kugira ngo rero ushobore kurera abo bana ubafashe ni uko ugomba kubamenya. Iyo rero ugiye uhindura uva mu ishuri ujya mu rindi, amahirwe ufite yo kumenya abo bana bose sinyazi.

IGIHE: Ubona ari uruhe ruhare rw’amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 mu iterambere ry’u Rwanda?

Mudidi: Mu 2000 twavugaga uburezi kuri bose mu mashuri abanza, none turi mu mashuri yisumbuye, mbega amajyambere! Yego bose ntibazavumbura indege ariko harimo n’abazavumbura. Niba yari afite ya myumvire runaka arangiye amashuri abanza, ibaze imyumvire azaba afite arangije ayisumbuye. Gutanga uburezi bwisumbuye kuri bose ni igitangaza. Ni ibihugu bike ku isi bibifite.

IGIHE: None ko hari abagifata aya amashuri nk’aciriritse?

Mudidi: Amashuri yose aratandukana. Ikibazo dufite ni ukumva ngo amashuri yose yagira urugero rumwe. N’ariya y’uburezi bw’imyaka icyenda ararutana. Ibigo by’icyitegererzo nabyo biratandukana kandi ibyo bituma umwana aharanira gukora cyane kugira ngo ajye aho rya zina ryiza riri. Ubuzima rero ni ukurushanwa.

IGIHE: Mu 2013, Kaminuza za Leta zarahujwe ziba Kaminuza imwe, bamwe barabishimye abandi barabinenga, wowe wabyakiriye ute?

Mudidi: Kaminuza zacu zagiraga abantu bake cyane ugasanga amikoro akoreshwamo agiye kuba menshi. Wageraga hamwe ugasanga bafite abanyeshuri 600 ahandi igihumbi. Ngira ngo bashatse uburyo bwo gushyira hamwe ngo bitange imbaraga. Wenda bareba uko bahindura imikorere nk’amashami agahabwa uburenganzira busesuye ku mikoreshereze y’amafaranga ariko ntabwo guhuza ari ikintu kibi.

IGIHE: Kugeza ubu Kaminuza zigenga mu Rwanda zariyongereye, hari umusaruro mubibonamo?

Mudidi: Abashaka kwiga Kaminuza niba biyongera zigomba kwiyongera. Wenda ikibazo cyaba ngo zifite reme ki? N’amaduka acuruza ntabwo amera kimwe , wowe ujya kuzigamo ni wowe ugomba kugira imyumvire isobanutse.

Ujya gutanga amafaranga yawe ugiye gushaka iki? Ikibazo tugifite, abanyarwanda ikintu cyitwa diplȏme n’amanota cyadutwaye umutima.
Wakopera, wagenda ukayiba, …upfa kuyibona. Ibyo ni bya bitekerezo by’ubukoloni. Si ukwerekana diplȏme ngo baguhe akazi ahubwo ugomba no kwerekana ubumenyi ufite. Ubundi wagakwiye kujya muri Kaminuza ugiye gushaka ubumenyi buzagufasha, wasanga batabuguha ukajya ahandi.

IGIHE: Tukiri kuri ibyo by’ireme rya Kaminuza, hari izafunzwe mu minsi ishize ndetse ntibyavugwaho rumwe, wabibonye ute?

Mudidi: Rwose nanjye nazifunga ahubwo nanarenza. Ntabwo ari Kaminuza yose yigisha ubuganga, birahenze cyane. Ikenera ibyangombwa, abarimu bayo si abasanzwe. Uzajya muri Kaminuza nyinshi hano mu Rwanda usange ngo bigisha computer science, ntabwo ari byo. Umuntu utarigeze yiga imibare ngo uramwigisha computer science, ntibibaho! Rero hagomba kubaho igenzura rigaragara, utangire ibintu ubishoboye aho kugira ngo uzane abantu benshi baguhe amafaranga, wiyubake utubatse igihugu […] ntabwo ari byo.

IGIHE: Ikibazo gikunze kuvugwa mu Rwanda ni umushahara muke wa mwarimu, iki kibazo kizakemuka gite?

Mudidi: Ubundi iyo uri umunyamwuga ntabwo ujya mu mafaranga cyane. Reba umubare w’abarimu, uvuze uti nongereye buri mwarimu ibihumbi 10 , ingengo y’imari yakwikuba kabiri kandi ibihumbi icumi ntacyo byamwungura cyane. Nicyo cyatumye hajyaho Umwalimu Sacco.

Buriya nta kintu kinezeza nko kwigisha umwana nyuma akaza kugushimira ati iyo ataba wowe simba ndi icyo ndicyo. Sinirengagije ko amafaranga bafata ari make ariko bagomba kubyumva. Icyo tubuze ni ubunyamwuga. None se muganga wibwira ko ahembwa nkuko agomba guhembwa? Ariko ikimushimisha ni uko yongera akagira umuntu muzima, bikamuha agaciro no mu muryango.

Gukunda igihugu se ni iki? Kuki niwubaka u Rwanda wumva ugomba gutekereza ku byo ubona kurusha ibyo utanga? Abantu (nyuma ya Jenoside) bakoraga bafata ibiryo muri PAM, iyo batekereza umushahara bari gukora akahe kazi? Itange uzagera aho n’umushahara uze.

IGIHE: Bavuga ko uri hanze y’ikibuga ari we ubona neza amakosa, ni ibiki mubona mu burezi bikwiriye kuvugururwa ?

Mudidi: Icyo wenda navuga, inama ishinzwe ibizamini nayitandukanya n’abashinzwe gutegura integanyanyigisho (muri REB). Nabitandukanya kuko integanyanyigisho ni politiki ya Leta y’uburezi hanyuma ubugenzuzi bukaza bureba niba integanyanyigisho ishyirwa mu bikorwa nkuko yateguwe, nyuma hakaza ibizamini ngo barebe ko byageze ku ntego bari bateganyije.

Iyo ubivanze rero, wenda kimwe ntigikore neza nk’abanyeshuri ntibakore neza mu bizami kandi ubwo ni ya nteganyanyigisho wasuzumaga, hashobora kubaho abavuga bati reka tuzamure amanota (abanyeshuri batakoreye). Ugasanga uruhande rumwe rushatse kwivanga mu mikorere y’izindi.

Mudidi yavuze kuri gahunda zirimo gusibiza abanyeshuri bake, umushahara wa mwarimu, gufunga kaminuza n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza