Ikoranabuhanga rishobora gukura ku mugati abahanga mu by’imiti

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Kanama 2018 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Uko ikoranabuhanga rikataza mu koroshya ubuzima bw’abatuye Isi no kwihutisha imitangire myiza ya serivisi, ni ko bamwe mu bakoraga imirimo imwe n’imwe bayitakaza bagasimburwa n’imashini cyangwa robot.

Abahanga mu by’imiti batewe impungenge n’uko akazi kabo gashobora gukendera kubera ikoranabuhanga, aho mu nganda imiti isigaye ikorwa na za robots ndetse no mu kuyicuruza hakaba hifashishwa ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti, Dr Muganga Raymond, aherutse gutangaza ko bafite impungenge z’uko umwuga wabo wazima burundu, bityo bakaba bagomba kugendana n’igihe.

Ati “Dukomeje gukora uko twakoraga kera, umwuga wacu wapfa, wazima burundu niyo mpamvu dusabwa kujyana n’igihe.”

Inyigo zitandukanye zagaragaje ko abahanga mu by’imiti 78% bakora muri za Farumasi.

Mu bihugu byinshi ikoranabuhanga rifasha mu kugura umuti wicaye mu cyumba cyawe, ukishyura kuri Internet nta muhanga mu by’imiti ubigizemo uruhare.

Dr Muganda avuga ko biteye impungenge ku buryo abahanga mu by’imiti bakwiye gufata ingamba zo kujyana n’igihe bakanoza imikorere.

Ati “Imirimo dukora mu bindi bihugu isigaye ikorwa na za ‘robots’ ku buryo tutarebye neza, tutajyanye n’igihe ngo natwe turusheho kunoza imikorere yacu, ikoranabuhanga ryazadusimbura.”

Izi mpungenge ariko si umwihariko w’abahanga mu by’imiti gusa. Abakora imyuga itandukanye bagirwa inama yo kutabona ikoranabuhanga nk’irije kubatwara akazi ahubwo bagahugukira kugendana na ryo.

Umuhanga mu by’imiti Muzora Vieira, ukora muri Farumasi Cure, avuga ko amahugurwa ari ngombwa kandi buri mwaka hari ayo bahabwa yiyongera ku masomo bize.

Ati ‘‘Buri mwaka duhabwa uruhushya rwo gukora, washaka kwiga utabishaka hari urwego ugomba kuba uriho kugira ngo wemererwe gukomeza ugendana n’aho siyansi igeze”.

Ubushakashatsi bwa Carl Benedikt na Michael A. Osborne, bo muri Oxford University, bwagaragaje ko mu gihe kiri imbere ikoranabuhanga rizasimbura imirimo myinshi ku Isi.

Bagaragaje ko mu myaka 20 iri imbere, nibura 47% by’imirimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishobora kuba itagikenera imbaraga za muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza