Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zagurishijwe mu cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 18 Kamena 2018 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka cyegukanye muri cyamunara, imashini zikora itabi z’uruganda Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara, zigurwa kuri miliyari imwe na miliyoni 797 Frw.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Habimana Védaste, yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ngo hishyurwe umusoro ugera kuri miliyari esheshatu uwo muryango ubereyemo leta.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho, ati "Turacyanze nk’ikigo cya Premier Tobacco Company, igiciro twebwe ntabwo tucyemera."

Yakomeje avuga ko agaciro k’imashini zabo gakubye nibura inshuro eshanu amafarnga zagurishijweho.

Umuhesha w’inkiko ariko yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y’igiciro cyahereweho muri cyamunara.

Yagize ati "Muri iyi cyamunara rero igiciro cyatanzwe ni igiciro cyahereweho muri cyamunara, ni ukuvuga ko nyir’umutungo adafite uburenganzira bwo kwanga igiciro cyafatiweho."

Iyi cyamunara yagombaga kuba ku wa Mbere w’icyumweru gishize ariko irasubikwa kuko ubuyobozi bwa PTC bwanze agaciro kari kahawe imashini zabo.

Me Habimana yasobanuye ko PTC itigeze ikora igenagaciro nk’uko yari yabyemerewe mu gihe cy’icyumweru naho Anne Rwigara akavuga ko abagenagaciro be batoroherejwe kwinjira mu ruganda ngo bagere ku byo bagombaga guha agaciro.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka nabwo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Ni ukuvuga ko hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) giheruka gutangaza ko igihe amafaranga avuye muri cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, muri Werurwe yabwiye IGIHE ati “Niba se amafaranga atavuyemo tugomba gushaka aho amafaranga azaturuka, niba bafite indi mitungo tuzayashaka mu yindi mitungo.”

Tusabe aherutse gutangaza ko umuryango wa Rwigara hari abandi bantu benshi cyane cyane amabanki bawishyuza imyenda ubafitiye.

Umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Habimana Védaste, wayoboye cyamunara
Muri cyamunara hapiganaga abashoramari umunani
Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara
Uruganda Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara
Itezwa rya cyamunara y'imashini zikora itabi zo kwa Rwigara ryakurikiwe n'itangazamakuru
Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka ni cyo cyegukanye muri cyamunara, imashini zikora itabi z’uruganda Premier Tobacco Company rw'umuryango wa Rwigara
Udahemuka Olivier (Hagati) uhagarariye Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd cyegukanye imashini z'uruganda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza