Imbuto Foundation yahaye impamyabushobozi abakobwa yafashije kwihugura mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Imbuto Foundation wahaye impamyabumenyi abakobwa 23 batsinze neza mu mashuri yisumbuye ubafasha kujya kwihugura mu masomo y’ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Tumba College of Technology.

Ni abakobwa bazwi nk’Inkubito z’Icyeza usanga baba barahize abandi banyeshuri mu gihugu, baturuka ku mashuri atandukanye hirya no hino.

Usibye guhabwa za mudasobwa, Imbuto foundation ibafasha kujya kwihugura mu masomo y’ubumenyi ngiro yibanda ku ikoranabuhanga.

Uwari uhagarariye Imbuto Foundation muri uwo muryango, Amb. Jacqueline Mukangira, yasabye abo bakobwa barangije ayo mahugurwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe ari nako babusangiza abandi.

Yagize ati “Ubutumwa mpa bariya bana b’abakobwa ni ugukomeza kwigirira icyizere, bakumva ko babishoboye, abana b’abakobwa barashoboye, ntacyo abahungu bakwiga bo batashobora cyane ko bafite ubuyobozi bubumva, ikindi nabasaba ni ugukoresha neza ibyo bize kugira ngo bizabagirire akamaro mu masomo yabo kuko bagiye kujya muri za kaminuza, ndanabasaba ko ubumenyi bakuye aha bazabusangiza n’abandi.”

Bashyikirijwe impamyabushobozi ku bijyanye no gukoresha Mudasobwa, banasabwa kuba urugero ku bandi

Abakobwa barangije amahugurwa bamaze ibyumweru bitatu ariko ibyo bamaze kumenya ni byinshi. Uwitwa Ishimwe Deborah wize muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, yavuze ko kuri we hari ibyo yabonye nk’ibitangaza.

Yagize ati “Byari nk’ibitangaza kuri njye kuko twize guteranya mudasobwa, sinarimbizi nta n’ubwo narinzi n’ibintu bigize mudasobwa, hari ukuba washyiramo uburyo bw’imikorere (Operating System), gushyiraho internet nziramugozi (Wifi), n’ibindi.”

Imbuto Foundation ihemba abakobwa batsinda neza ibizamini bya Leta buri mwaka kugira ngo babe urugero rwa bagenzi babo, nabo babone ko gutsinda bishoboka iyo ugize ubushake no kwiyizera.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi bashimiye Madamu Jeannette Kagame, we muyobozi w’ikirenga wa Imbuto Foundation, wagize igitekerezo cyo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda, bakavuga ko batazamutenguha.

Aba bakobwa berekanye ibyo babashije kwiga mu gihe bamaze mu mahugurwa
Abakobwa 23 bazwi nk'Inkubito z'Icyeza nibo bahawe aya mahugurwa
Aya mahugurwa yatangiwe muri Tumba College of Technology
Bamwe byari nk'inzozi kwiga amaso ajyanye no guteranya mudasobwa cyangwa kuyishyiramo internet
Amb. Jacqueline Mukangira, yasabye aba bakobwa barangije amahugurwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe ari nako babusangiza abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza