Impinduka zidasanzwe mu gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Ukuboza 2017 saa 10:48
Yasuwe :
2 0

Burya koko uwagiye yarihuse! Hambere aha mu myaka irindwi ishize Abanyarwanda birirwaga babyiganira mu modoka nto zitwara abagenzi zizwi nka ‘Twegerane’, zazengurukaga mu gihugu cyose mu mihanda mike nayo itari ku rwego rushimishije nk’iyo buri wese abona muri iyi minsi yiyongera uko bwije n’uko bucyeye.

Abatuye mu byaro ndetse no bice bya Kigali cyane cyane ahatuwe vuba, bumvaga umuhanda w’umukara nk’inzozi ariko ubu barahahirana n’abaturanyi babo, bakanasurana batengamaye mu modoka nziza zigezweho zinyerera mu mihanda ya kaburimbo yubatswe hirya no hino mu gihugu.

Kuva mu 2010 Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka imihanda mishya, gusana ishaje ndetse no kwagura iyari mito. Icyo gihe imihanda ya kaburimbo mu gihugu cyose yareshyaga n’ibilometero 1 172, ariko ubu ireshya n’ibilometero 1 528, bisobanuye ko yiyongereyeho kilometero 356.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 gusa, hakozwe imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 83.467. Ntawarenza amaso imihanda yakozwe mu bihe binyuranye nka Kivu Belt ureshya na kilometero 117, umuhanda wa Cimerwa-Bugarama ureshya na kilometero 10, n’umuhanda ujya kuri Tumba College ureshya na kilometero 9.5, n’indi mihanda inyuranye yaba iya kaburimbo n’indi ihuza Uturere n’Imirenge.

Umuhanda wa Kivu Belt ni umwe mu yoroheje imigenderanire n'ubuhahirane

By’umwihariko mu mujyi wa Kigali, hahoraga umuvundo w’imodoka, hubatswe imihanda ireshya na kilometero 117.55. Umuhanda wa kaburimbo Kinyinya wakuye abaturage mu bwigunge, uwa Kigali Convention Centre, Kabuga-Masaka, Kanombe-Kibaya, umuhanda wa Kanombe, imihanda y’igice cyagenewe inganda n’iyindi itanga umusanzu w’intagereranywa mu bijyanye n’ubwikorezi.

Uretse iyi mihanda ya kaburimbo, hari indi yubatswe hakoreshejwe amabuye aconze neza ireshya na kilometero 9.45. Mu mijyi nka Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyanza n’ahandi naho hubatswe imihanda ireshya na kilometero 100 hakoreshejwe kaburimbo n’amabuye.

Iri terambere ry’imihanda ntirisiga imodoka zihenze zicicikana hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko izitwara abagenzi benshi mu buryo bugezweho ndetse n’ikoranabuhanga ryasezereye burundu impaka hagati y’abagenzi, abashoferi na komvuwayeri.

Ihere ijisho uko umuhanda wa Rond point yo mu Mujyi – Nyabugogo waguwe

Imihanda yarakozwe indi iragurwa kandi ubuziranenge bwayo bwitabwaho
Umuhanda wo mu Mujyi - Nyabugogo waguwe umaze igihe warabaye nyabagendwa
Uyu muhanda ugiye kugira amateka ikibazo cy'umuvundo w'imodoka mu muhanda
Umuhanda wahawe ibice bine mu iyagurwa ryawo
Isura nshya y'umuhanda hafi y'ahazwi nko kwa Mutangana
Imirimo yo kwagura uyu muhanda yatangiye mu ntangiriro za 2017
Umuhanda waguwe mu kugabanya umubyigano w'ibinyabiziga

Abanyakigali bakoresha umuhanda wa Rwandex-Sonatubes-Remera na bo barasubijwe

Kuri Rond point ya Sonatubes werekeza i Remera
Ukiva Rwandex werekeza i Remera, dore uko haguwe

Inzozi zabaye impamo

Ntawavuga imihanda yubatswe ngo yirengagize ireshya na kilometero 240.8, yahinduye ubuzima bw’abaturage mu buryo bugaragarira buri wese. Umuhanda Kigali-Gatuna ureshya na kilometero 77.8, Kigali-Musanze ureshya na kilometero 83, Rusizi-Ntendezi-Nyamagabe ureshya na kilometero 63, n’uwa Karongi-Rubengera ni imwe mu yasanwe isubiza ibyifuzo bya benshi.

Iyi mihanda yahinduye inzozi z’abaturage impamo yaba mu koroshya ubuhahirane bw’abaturage n’ibihugu n’imigenderanire. Kuva mu 2015 hafunguwe ku mugaragaro umuhanda Kigali-Gatuna, abawukoresha barawuvuga imyato kuko wabahuje n’abaturanyi ba Uganda.

Umuhanda Kigali-Gatuna unyuramo 51% by'ibicuruzwa bijya cyangwa biva mu Rwanda

Mukamana Aisha umucuruzi ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka atangaza ko uyu muhanda utarakorwa yahitagamo guca mu muhanda Kigali-Kagitumba wamutwaraga igihe kinini cyane rimwe na rimwe akarara mu nzira.

Yagize ati “Nahitagamo guca Kagitumba ariko ubu nyura hano nkihuta nkacuruza imari igashira vuba nkakomeza ubucuruzi bwanjye.”

Ahiboneye Jean Marie Vianney, utuye Manyagiro mu Karere ka Gicumbi yabwiye IGIHE ko uyu muhanda woroheje ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’ingendo zigatwara igihe gito ugereranyije na mbere utarakorwa.

Yagize ati “Uyu muhanda wari umeze nk’igisoro kuwugendamo bigatwara nk’amasaha ane kugera i Kigali. Iyo imvura yabaga yaguye byabaga ibibazo cyane, ariko aho bawukoreye ubu mu isaha imwe n’igice iyo mvuye mu mujyi mba ngeze hano i Gatuna.”

Umuhanda Kigali-Gatuna ni ingenzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka kuko 51% by’ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu Rwanda binyura muri uyu muhanda.

Umuhanda Kigali-Gatuna ureshya na Kilometero 77.8, ukoreshwa cyane n'abajya muri Uganda cyangwa bavayo

Imihanda y’imigenderano yahinduye ubuzima

Imihanda y’imigenderano ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko nayo yitaweho kuko ireshya na kilometero 1965 yubatswe. Mu 2016/2017 gusa hubatswe ireshya na kilometero 526.4.

Umuhanda Rugende-Karenge ureshya na kilometero 22.6 ni umwe mu yifasha abaturage bimwe mu Mirenge y’Akarere ka Rwamagana guhahirana n’abo mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage bemeza ko uyu muhanda utararakorwa kuwugendamo byabaga bivunanye by’umwihariko iyo imvura yagwaga wasangaga unyerera bikabagora kugeza umusaruro wabo ku masoko cyangwa gutembera.

Ahishakiye Jean de Dieu, wo mu mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Ntebe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yahamirije IGIHE ko aho ukorewe byamufashije kugemura amata mu mujyi wa Kigali nta nkomyi.

Yagize ati “Njyewe nkora akazi ko gutwara amata, nyakusanya mu baturage nkakoresha uyu muhanda nyajyana i Kanombe. Ubundi nashoboraga kumara isaha ngenda kubera kwigengesera ibinogo, ubunyerere, ariko ubu nkoresha iminota 15.”

Akomeza avuga ko kubera umuhanda mwiza asigaye akusanya umusaruro w’abaturage benshi agatwara ibicuba bitatu bipima litiro hagati ya 110-120, mu gihe mbere yatwaraga litiro zitarenze 80.

‘Twegerane’ yabaye ‘kera habayeho’

Imvugo ‘Twegerane’ mu banyarwanda ntizibagirana kubera imodoka zitwara abagenzi 18, babyigana ku buryo umugenzi yageraga iyo agiye yanegekaye.

Ibigo bitwara abagenzi byaravutse mu ntara zose no mu mujyi kandi bizana imodoka zigezweho zitwara abagenzi 29 bicaye neza, by’umwihariko muri Kigali habaye iwabo w’imodoka nini zitwara abantu 70, bakajya muri gahunda zabo vuba.

Mu Mujyi wa Kigali hashyizwemo imodoka nini zitwara abagenzi benshi icyarimwe

Ikigo cy’Ubucuruzi gishinzwe ubwikorezi, RITCO (Rwanda Interlink Company Limited) cyateye ingabo mu bitugu ubwikorezi rusange

Ritco yagejeje i Kigali imodoka zigezweho 20 muri Gashyantare 2017
Izi modoka zifite ubushobozi bwo gutwara imizigo kugeza kuri toni icyenda
Zifite intebe zishobora kuramburwa umuntu akaryama

Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu Mpuzamashyirahamwe y’amakoperative atwara abantu mu buryo rusange (RFTC), Kihangire Bishop, asobanura iterambere mu bijyanye no gutwara abantu mu myaka ine ishize, nk’intambwe idasanzwe u Rwanda rwateye.

Yagize ati “Kuva muri Hiace [Twegerane] y’abantu 18 umuntu yicaraga abyigana n’undi akaba ageze kuri Coaster y’abantu 29, ni intambwe ishimishije mu myaka ine.”

Mu ntara RFTC ikoreshayo imodoka z’abanyamuryango 1168, mu mujyi wa Kigali hakoramo Coaster 335, harimo 173 z’iyi mpuzamashyirahamwe n’amakoperative yayo. Bitewe no kwaguka kw’umujyi no kurushaho kunoza serivisi z’ubwikorezi, imodoka zitwara abantu zarushijeho kugera kuri benshi, aho mu 2013, RFTC yageraga mu byerekezo 21 muri Kigali ubu ikaba igera mu byerekezo 29.

Ibindi bigo bitwara abantu yaba mu ntara no muri Kigali byiyongera buri munsi ari nako bigaragaza imbaraga zidasanzwe. Nka Royal Express na KBS byagerageje gukemura ikibazo cyo gutwara abantu mu mujyi Bizana imodoka nini zitwara benshi.

Gare ya Nyabugogo yabaga yuzuyemo imodoka za 'Twegerane' zitwara abantu 18

Ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’abikorera, hari icyizere ko uru rwego rutazasubira inyuma, Mu kwezi gutaha hari imihanda imwe n’imwe ikoreramo RFTC nk’uwa Kimironko- mu mujyi, Kimironko-Nyabugogo, Kabuga-Nyabugogo, Gatsata, izashyirwamo imodoka nini zitwara abantu 50 bicaye abandi 20 bahagaze.

Ibi bikaba bigamije kugabanya umubare w’imodoka nyinshi mu muhanda no kongera izitwara abagenzi benshi icyarimwe. Kihangire atangaza ko komande yose iriho imodoka 40, ku ikubitiro hakazaza 20 izindi 20 zikazahagera mu mpera za Gashyantare 2018. Ibi ntibisigana no kwagura imihanda ireshya na kilometero 54 mu mujyi wa Kigali.

Ikoranabuhanga ntiryibagiranye

Hashize umwaka urenga mu Rwanda hatangiye uburyo bwo kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga ibizwi nka Tap&Go. Ibi byakemuye byinshi rinanoza imitangire ya serivisi mu gutwara abantu.

Ikoranabuhanga rya Tap&Go kugeza ubu rikoreshwa n'abarenze miliyoni

Kihangire avuga ko byarazamuye inyungu y’abatwara abagenzi kuko byazibye ibyuho amafaranga yashoboraga kurigitiramo bitewe n’umubare w’abantu benshi yacagaho ngo agere aho agomba kujya. Yongeraho ko byanogeje imikoranire.

Ati “Ntabwo bizana impaka cyangwa ukutumvikana hagati y’umukiriya n’umutwaye. Hakiri ba komvayeri umuntu yatwaraga amafaranga mu mufuka, rimwe yanamubwira ngo urugendo ni 500, yamuha 1000 ntamusubize, ariko uyu munsi umuntu ava iwe afite amafaranga ku ikarita cyangwa akayashyirishaho ageze aho bayashyiraho.”

Marcel Ntaganda umwe mu bakora ingendo mu mujyi wa Kigali akoresheje ikarita, Tap&Go, avuga ko iri koranabuhanga rituma umugenzi yumva atuje nta guharira n’abashinzwe gushyira abagenzi mu modoka cyangwa abashoferi.

Yagize ati “Hari igihe ba komvayeri wasangaga batongana n’abagenzi ngo babishyuye make, ngo ntibabagaruriye ndetse hari n’ubwo barwanaga. Ubu ukozaho ikarita wagera aho ujya ukavamo ku mutuzo.”

Uwamahoro Vanessa, asanga ko ikoranabuhanga ryagabanyije ubujura kuko hari abajyaga mu modoka bacunga amafaranga abantu bari bwishyure ngo babibe.

Yagize ati “Wasangaga wishyuye nka 5000 cyangwa wakora mu isakoshi mu modoka hicayemo umujura bakugarurira agakoramo akayatwara.”

U Rwanda rushyize imbere umuco wo kudahererekanya amafaranga mu ntoki, Tap&Go ni kimwe mu bisubizo. Imodoka zitwara abantu muri Kigali zashyizwemo internet ifasha abagenzi gukomeza gahunda zabo z’itumanaho n’ibindi ndetse igafasha n’ababishinzwe gukurikirana imodoka no kumenya aho ziherereye.

Guverinoma y’u Rwanda ntiyahagaritse intego yo gukura abanyarwanda mu bwigunge no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu bwikorezi kuko hari indi mishinga minini iri gukorwaho nka Nyagatare-Rukomo-Base, Kagitumba-Kayonza-Rusumo, Base-Butaro-Kidaho, Ngoma-Nyanza- Ramiro, Kibugabuga-Nyanza, Huye-Kibeho-Ngoma n’iyindi.

Mu myaka itatu iri mbere Guverinoma y’u Rwanda irateganya kubaka imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 700.

Mu Mujyi wa Kigali abagenzi baciye ukubiri na Twegerane yatwaraga abantu 18 ubu bagenda batengamaye muri Coaster itwara 29
Imihanda igera ahubatse Kigali Convention Centre usibye ujya mu Mujyi n'ujya Kacyiru indi yose yari ibitaka gusa ariko ubu yarubatswe
Imihanda y'imigenderano ifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko
Umuhanda uva kuri Serena Hotel ni uku wari uteye mu myaka yo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza