Impumeko mu mashyaka mbere y’iminsi 72 y’amatora y’Abadepite mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 21 Kamena 2018 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abadepite muri Nzeri 2018, imitwe ya politiki yemewe yose iri mu nzira zo gushaka imyanya; imwe yifashishije iturufu yo kwifatanya (coalition) n’Umuryango FPR Inkotanyi, indi yo yafashe icyemezo cyo kuzahatana ukwayo.

Manda y’abadepite iri kugana ku musozo, Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufitemo intebe nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

FPR Inkotanyi iyoboye igihugu, mu minsi ishize yasoje igikorwa cyo gushaka abakandida mu turere twose. Abanyamuryango muri buri karere batoye abakandida bane barimo abagore babiri n’abagabo babiri bashyikirizwa umuryango ku rwego rw’igihugu, ukazemezamo urutonde ntakuka rw’abazawuhagararira mu matora.

Mu gihe uyu mutwe wa politiki ufite abayoboke benshi mu gihugu ugeze kuri urwo rwego, indi mitwe nayo ntisinziriye kuko iri mu nzira zisabwa kugira ngo izahatanire intebe z’intumwa za rubanda. Hari n’imitwe ya politiki ifite inyota yo gusaba uyu muryango ngo uyemerere kuzifatanya mu matora.

IGIHE yaganiriye n’imitwe ya politiki mu kumenya intambwe yayo mu kwitegura amatora, isanga imyinshi yifuza kwifatanya na FPR Inkotanyi, mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abadepite ikazaba iyisabira amajwi.

Amashyaka ane yiyemeje kwirwanirira urugamba

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangarije IGIHE ko muri Werurwe 2018 bazengurutse mu turere twose bandika abashaka kujya kuri lisiti, muri Mata hajyaho komisiyo yigenga yiga ku rutonde ruzemezwa na biro politiki muri Nyakanga.

Ati “Hagiyeho komisiyo kuva mu kwa gatanu irakora, ubu urutonde ruzemezwa ku itariki 8 Nyakanga 2018.”

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome na Perezida waryo, Dr Biruta Vincent

Ubusanzwe iri shyaka ryari rifite imyanya irindwi mu Nteko ariko Dr Ngabitsinze avuga ko rishyize imbere kuzagaragariza Abanyarwanda gahunda y’ibyo ryifuza gukora (manifesto), bikaba byarihesha gutera indi ntambwe.

Ati “Icyo tuba twifuza nk’umutwe wa politiki wose ni uko twakongera imyanya ariko n’aho turi ntabwo tuhinubira cyane.”

Ku nshuro ya mbere rigiye guhatana mu matora y’abadepite, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ‘Democratic Green Party’, na ryo ryiyemeje kuziserukira, ryifufa imyanya myinshi.

Perezida w’iri shyaka, Dr Frank Habineza, yagize ati “Nibura 20%, ni ukuvuga nibura abadepite barenze 10. Twabonye ubunararibonye nyuma yo kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika kandi ariya yari agoye cyane kubera ko twari duhanganye n’amashyaka icyenda, ubu ntabwo ariko bizaba bimeze.”

Na PS Imberakuri itagiraga umwanya n’umwe mu Nteko ifite inyota y’imyanya, aho Umuyobozi wa yo, Mukabunani Christine, yatangarije IGIHE ko ishyaka rye ririmbanyije imyiteguro kandi rizahatana ukwaryo mu matora.

Yagize ati “Imyiteguro tuyirimo, turegeranya ibyangombwa, turakora amahugurwa atandukanye, turi kuvugurura manifesto yacu ya 2013 kuko harimo ibitekerezo byarimo byakozwe, ibindi tukabyangeramo.”

Yakomeje avuga ko nibamara kuvugurura manisfesto yabo, yizeye ko abaturage bazagirira icyizere uyu mutwe wa politiki ukabona bwa mbere intebe mu nteko.

Ati “Intego ni ugutsinda, tukagira amajwi ari hejuru ya 5 % tukabona umwanya urenze umwe.”

Uretse PSD, Green Party na PS Imberakuri, Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) nk’ibisanzwe naryo rizahatana ukwaryo; inama y’igihugu yaryo yateranye ku wa 10 Kanama 2018 iyobowe na Perezida wa ryo, Mukabalisa Donatille, yatanze umurongo ngo abayoboke babyifuza batange kandidatire zabo.

Igikorwa cyo kuyatanga cyatangiye ku wa 11 Kamena 2018 kikazasozwa ku wa 25 uku kwezi, hakazakurikiraho kwemeza urutonde ntakuka ruzahabwa Komosiyo y’Igihugu y’Amatora.

Amashyaka menshi ashaka kwifatanya na FPR Inkotanyi

Mu ishyaka Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Perezida waryo Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko bishimira amategeko meza y’amatora igihugu cyashyizeho kandi ko n’imbere mu ishyaka bafashe icyemezo cy’uko bazitwara.

Yatangaje ko mu mwaka ushize ku wa 11 Ukuboza 2017, inteko rusange y’ishyaka yemeje ko ryakongera gusaba kwifatanya na FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite nk’uko ryari ryabigenje muri manda irangiye, byanarihesheje intebe ebyiri.

Yagize ati “Urebye iwacu twemeje mu nama nkuru y’ishyaka ko tuzifatanya na FPR Inkotanyi, ko twabisaba tugakora imishyikirano ku buryo ubufatanye twagiye tugirana bwakomeza. Rero turi mu biganiro, kuko tubyishimira.”

Fazil wahoze muri Guverinoma, yakomeje atangaza ko ishyaka ayoboye ryamaze no gufata icyemezo cy’abakandida rishobora gutanga ariko ibiganiro na FPR Inkotanyi bikaba ari byo bizagena umubare wabo.

Si muri PDI gusa bifuza ubufatanye kuko Perezida w’Ishyaka ry’Ubwisumgame Bugamije Iterambere (PSP), Kanyange Phoebe, yatangaje ko ku wa 5 Gicurasi ryemeje ‘kuzajya gusaba kwifatanya na FPR Inkotanyi.’ Ryakoze urutonde rw’abakandida 36 ryatanga riramutse ryemerewe.

Perezida wa PDI, Sheikh Musa Fazil Harerimana,

Kanyange yakomeje agira ati “Kuri iyi nshuro twifuza ko twagiramo abadepite nka batanu; ni ibyifuzo ariko iyo bidakunze ibivuyemo tubyakirana ukwishima no kubaka igihugu ntabwo tumeze nka bya bihugu bijya mu matora bigaterana amabuye, bigaterana inkweto.”

Iyo ntego yo kwisunga FPR, inafitwe n’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) nk’uko Nizeyimana Pie yabitangaje.

Yagize ati “Umwanzuro twafashe ni uko muri uyu mwaka twifuza kuzifatanya n’Umuryango FPR Inkotanyi.”

Nizeyimana akomeza avuga ko bari mu biganiro n’uyu muryango ariko ko n’iyo batajya mu bufatanye, bashishikariza abayoboke bayo kuzatora FPR.

Ibi byose UDPR iri kubisaba mu gihe ku wa 11 Gicurasi 2018, urwego rubishinzwe rw’iri shyaka rwemeje urutonde rwatanga.

Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda/PSR riyobowe na Depite Rucibigango Jean Baptiste naryo riri mu biganiro byo gusaba ubufatanye na FPR Inkotanyi.

Byongeye kandi Depite Rucibigango yatangaje ko bamaze gusesengura abarihagararira, ati “Ntabwo ushobora kohereza utazi gusoma no kwandika ngo aganire imishinga y’amategeko na bagenzi be.”

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC), Depite Karemera Jean Thierry, we yabwiye IGIHE ati “Icyemezo ntikirafatwa [...] Turaza kubimenya vuba.”

Twagerageje kuvugana na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Me Mukabaranga Agnès, ariko ntitwabasha kuganira uko bo biteguye aya matora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bitangire ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017; naho amatora abe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu ni ku wa 3 Nzeri 2018.

Ku rundi ruhande, abakandida bigenga bo batangiye gukusanya imikono y’abashyigikiye kandidatire zabo, aho mu bari baherutse kwemeza ko baziyamamaza harimo Mpayimana Philippe watsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

FPR Inkotanyi yamaze gushaka mu turere abazavamo abazayihagararira mu matora y'abadepite; Aha hari mu gikorwa cy'amatora muri Nyarugenge
Umuyobozi wa PSI Imberakuri, Mukabunani Christine
Perezida wa Green Party , Dr Frank Habineza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza