Ni ibyaha byakozwe muri Gashyantare ubwo impunzi amagana zasohokaga mu nkambi zikerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, zisaba kongererwa amafaranga azitunga cyangwa zigasubizwa iwabo.
Abaregwa bari mu matsinda abiri. Itsinda rya mbere rigizwe n’abantu 24 ariko babiri ntibagaragaye mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abatabonetse bwababuriye irengero, busaba ko bahamagazwa nk’abari ahantu hatazwi, bazakomeza kubura bakaburanishwa nk’abadahari.
Nk’uko BBC yabitangaje, uku kubura kwakuruye impaka mu rukiko, abunganira abaregwa babaza igihe aba baburiye n’icyo Ubushinjacyaha bwakoze ngo baboneke.
Ubushinjacyaha nta byinshi bwasobanuye, gusa bwavuze ko batabonetse mu nkambi ubwo bari bagiye kubafata.
Abanyamategeko Ndayambaje Gilbert na Sebaziga Sophonie basabye ko urubanza rwakomeza ku bageze mu rukiko, ababuze bakazahabwa igihe cyabo mu gihe baba babonetse.
Gusa Umucamanza yanzuye ko ababuze bahamagazwa ahatazwi, abaregwa bakazagaruka mu rukiko nyuma y’ukwezi nk’uko amategeko abiteganya iyo habayeho guhamagazwa ahatazwi.
Itsinda rya kabiri ryo rigizwe n’abantu 33. Byabanje kugorana ko batangira kuburanishwa kuko havuzwe ko batashoboye guhuzwa n’ababunganira mu mategeko binyuze mu ikoranabuhanga rihuza inzego z’ubutabera rya IECMS.
Icyo kibazo kimaze kuva mu nzira, umucamanza yavuze ko iri tsinda rigomba kuburanira mu muhezo kuko abaregwa barimo abana.
Aba baregwa batawe muri yombi mu ntangiro z’uyu mwaka, nyuma y’ugushyamirana kwa zimwe mu mpunzi na polisi, kwanahitanye ubuzima bw’impunzi 11.


TANGA IGITEKEREZO