Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rigiye gusuzumwa nyuma y’ubusabe bwa Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Ingingo zirindwi zo mu mushinga w’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri zongera kuganirwaho na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, nyuma y’ubusabe bwa Perezida Kagame.

Umushinga w’itegeko wabanje kunyura mu Nteko Ishinga Amategeko mbere yo gushyikirizwa Umukuru w’Igihugu.

Gusa Perezida Kagame yasabye ko wongera gusuzumwa mu ngingo zimwe na zimwe hakagira izikurwamo izindi zikandikwa mu bundi buryo.

Nk’uko The New Times yabyanditse, izo ngingo zirimo iya 240 yerekeye isubika bihano, iya 204 ijyanye n’ururimi rukoreshwa mu rukiko, ingingo ya 34 ijyanye n’igihe umutangabuhamya atabashije kwitaba urukiko rwamuhamagaje n’izindi.

Muri izi ngingo hari aho Perezida Kagame yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko, gukuramo ingingo ya 34 ijyanye no guhana umutangabuhamya utabashije kwitaba urukiko rwamuhamagaje ntiyitabe, mu gihe bidateganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana.

Ingingo ya 34 ivuga ko ‘Umutangabuhamya wahaniwe ko yanze kwitaba urukiko, akongera guhamagarwa bwa kabiri, akagaragaza impamvu nyakuri zamubujije kwitaba, ashobora gukurirwaho igihano yari yahanishijwe n’urukiko mbere.

Komisiyo kandi irasuzuma ingingo ya 204 ijyanye n’ururimi rukoreshwa mu rukiko. Umushinga uvuga ko ‘Ururimi rukoreshwa ari Ikinyarwanda. Icyakora urukiko rushobora kuburanisha mu rundi rurimi rwemewe n’amategeko mu Rwanda. Umuburanyi ashobora gusaba kuburana mu rurimi yumva neza, akerekana ko ashobora kwibonera umusemuzi. Ibyo ari byo byose, kohereza ikirego mu rukiko bikorwa mu Kinyarwanda’.

Perezida Kagame yasabye abadepite kureba uko igitekerezo cy’ababuranyi cyo kwishakira umusemuzi gikurwamo ahubwo kigahindurwa n’uko ari amahitamo y’ababuranyi gusaba ko ikirego cyabo kiba mu rurimi urwo ari rwo rwose bihitiyemo ndetse inshingano yo gushaka umusemuzi ikaba iy’urukiko.

Depite Frank Habineza yasobanuye ko inyongera zasabwe na Perezida Kagame, ari izisanzwe kuko ziteganywa n’amategeko. Avuga ko ibi bishobora kubaho kuko aba yifuza gukosora cyangwa gushyira ku murongo ingingo runaka zemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rigiye gusuzumwa nyuma y’ubusabe bwa Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza