00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jabana: Umuntu yiciwe imbere y’akabari biteza impagarara

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 01:15
Yasuwe :

Umuturage wo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo wari uzwi nka Patrick yiciwe imbere y’akabari biteza impagarara, abaturage bashinjwa nyiri akabari kari imbere y’aho yiciwe kubigiramo uruhare.

Amakuru y’urupfu rw’uyu nyakwigendera wapfiriye mu Kagari ka Kabuye, yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022.

Abatangwabuhamya babwiye BTN ko abakubise nyakwigendera kugeza apfuye bari barimo kunywa inzoga ndetse nyiri akabari banywereyemo afite uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera kuko ariwe wababwiye ngo bamukubite.

Aya makuru y’uru y’uru rugomo akimara kumenyekana inzego z’umutekano zahise zihagera zita muri yombi abakekwaho gukora urwo rugomo.

Icyakora abaturage ntibanyuzwe kuko bavuga ko nyiri akabari banyweragamo ari we watanze ibwiriza ryo gukubita uwo muturage kugeza ashizemo umwuka, nyamara ngo ntiyatawe muri yombi.

Hari uwagize ati “ Waba ubona umuntu yapfiriye ku muhanda agafunga ugacuranga cyangwa wahamagara polisi? Uyu mwana apfuye agambaniwe.”

Aba baturage banavuze ko uwo mugore nyiri akabari ari we watanze umukoropesho nyakwigendera yakubiswe kugeza apfuye.

Uwo mugore ushinjwa we avuga ko nta ruhare afite mu rupfu rwa Patrick, ngo abaturage bari kuvuga ibyo batazi.

Kuri uyu wa Gatatu abaturage bazindutse bigaragambije imbere y’aho nyakwigendera yiciwe, basaba ko abakekwa bose bafatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana, Rwamucyo Gonzague, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo babiryozwe.

Yagize ati “Urupfu rwaturutse ku rugomo rwabaye ari nacyo kintu nshakaga gusaba abaturage kugira ngo birinde urugomo no gukoresha ibisindisha birenze urugero kuko amakuru y’ibanze agaragaza ko abakoze urugomo havamo n’urupfu bari banyweye inzoga.”

Yakomeje avuga ko abaturage bagomba kumva ko kunywa ibiyobyabwenge itangiza ubinywa gusa ahubwo binatwara ubuzima bw’abantu.

Nubwo abaturage batanyuzwe n’uko babiri gusa aribo batawe muri yombi, ubuyobozi bw’umurenge bwabasabye kwirinda kwirinda gukomeza gufunga umuhanda kuko bishobora gufatwa nk’imyigaragambyo itemewe.

Iri sanganya ryabereye mu murenge wa Jabana muri Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .