Kabgayi: Urujijo ku mugore wataye mu musarani umwana w’imfura nyuma y’igihe yarabuze urubyaro

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru biteza urujijo kuko ngo yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro.

Nyuma y’imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko bakabura urubyaro, Uwamahoro yaje gutwita kuwa 6 Mutarama 2018, abyara umwana ushyitse w’umukobwa, bamubaze.

Uyu mugore wari urwajwe na Nyina, mu museso wo kuri uyu wa Kane, yafashe uruhinja yibarutse ajya kurujugunya mu musarane w’ibitaro bya Kabgayi.

Birakekwa ko iri bara yarikoze hagati ya Saa kumi n’imwe na Saa kumi n’ebyiri za mugitondo. Abumvise uyu mwana aririra mu musarani barahuruza hakorwa ubutabazi bwagejeje Saa yine zirenga gato ubwo yakurwagamo ari muzima.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Phillipe, yabwiye IGIHE ko icyatumye uyu mugore ashaka kwihekura kugeza ubu kitaramenyekana.

Ati “Icyatumye agerageza kwihekura Imana igakinga ukuboko ni urujijo kugeza ubu. Uko tumubona nk’abaganga turabona ari umugore muzima udafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ikindi kibazo icyo aricyo cyose”.

Akomeza agira ati “Twagize amahirwe Polisi iratabara ikura umwana mu musarane akiri muzima, ubu ari kwitabwaho n’abaganga nta kibazo afite.”

Dr Ntiziryayo yakomeje avuga ko uyu mugore ari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Nyuma y'ubutabazi bw'inzego zitandukanye harimo na polisi y'igihugu, umwana wari watawe mu musarani yakuwemo ari muzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza