Kamonyi: Imvura idasanzwe yasenyeye imiryango 22

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 09:13
Yasuwe :
1 0

Imvura yaraye iguye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi cyane cyane uwa Runda, Rugarika na Nyamiyaga yasenye inzu z’abaturage inangiza ibindi birimo imyaka.

Iyi imvura yaguye hagati ya saa kumi n’igice na saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuwa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017. Yatwaye ibisenge by’inzu 22 z’abaturage inangiza hegitari nyinshi zari zihinzeho imyaka.

Bimwe mu bice yangijemo imyaka y’abaturage ni mu gishanga cya Kamiranzovu n’icya Rwabashasha byari bihinzemo ibigori n’umuceri.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddeé yabwiye IGIHE ko hari kugenzurwa ibice bitandukanye by’aho yaguye ku kigero cyinshi harebwa ibyo yangije uko bingana n’ubufasha bwatangwa.

Yagize ati “Ubundi imvura yaguye mu Karere kose ariko hari uduce yaguyemo ari nyinshi inatera imyuzure n’ahabaye umuyaga nko mu Murenge wa Nyamiyaga, hari inzu eshatu zasambutse. Mu wa Runda hari izindi 19 yasambutse ariko hari n’ibishanga byuzuye amazi arabirenga.”

Bimwe mu bishanga byabayemo umwuzure ni nk’icya Bishenyi aho imyaka ihinze kuri hegitare 15 yarengewe, icya Kamiranzovu gihinzeho kuri hegitari eshanu, n’icya Rwabashasha gihinze kuri hegitari 40.

Yongeye ati “Mu by’ukuri kubera ko byabaye ku mugoroba, imiryango yagize icyo kibazo yacumbikiwe n’abaturanyi. Ubu itsinda ry’Akarere rigiye gukora igenzura urugo ku rundi ngo turebe icyo twabafasha ariko hari n’irigiye kureba mu bishanga icyakorwa ku buryo bwihuse.”

Tuyizere yakomeje avuga ko ubu hari gushakwa uko bafashwa gusana inzu zabo ndetse ko hari gushakisha uko imyaka yari ihinzwe muri ibyo bishanga yasimbuzwa indi mu gihe cya vuba.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) kibinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko impamvu imvura iri kugwana ubukana muri iyi minsi ari uko ‘turi kuva mu gihe cy’izuba tujya mu gihe cy’imvura’.

Banditse bati “Ahanini iyo tuva mu gihe cy’izuba twinjira mu gihe cy’imvura, imvura igwana ubukana bitewe no kwivanga k’umwuka ushyushye n’umwuka ukonje. Nibyo bituma imvura igwa muri iyi minsi ugasanga irangiza byinshi ariko nkuko tubibona, turacyari muri ya mvura isanzwe yateganyijwe.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza