Kicukiro: Umunyeshuri arashinja umwarimu kumukubita akamukomeretsa amuziza ko yanze gusenga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, muri Ecole Mère Agathe riherereye ku Kicukiro, arashinja umwarimu kumukubita irate akamukomeretsa mu mutwe amuziza ko yanze gusengana n’abandi.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere nibwo ngo uyu mwarimu yakomerekeje uyu mwana w’imyaka umunani.

Uyu munyeshuri ubusanzwe asengera mu bahamya ba Yehova. Yabwiye IGIHE ko mwarimu we yamukubise kuko yanze kujya gusengana na bagenzi bo muri Kiliziya Gatolika no kuririmba indirimbo zo muri iyi kiliziya kuko Se yabimubujije.

Ati “Baraje baratubwira ngo dusenge noneho kuko Papa yabimbujije ndanga ankubita irate mu mutwe mpita mva amaraso.”

Umwarimu ushinjwa gukubita no gukomeretsa umunyeshuri, arabihakana ndetse akavuga ko atiyumvisha impamvu uyu mwana amubeshyera kuko atigeze anakandagira muri iryo shuri icyo gihe umwana avuga ko yakomerekejwe.

Ati “Icyo gihe agwa njye nari mu rindi shuri turi gutegura ibijyanye n’ibizamini.”

Umuyobozi wa Ecole Mère Agathe, Nzale Kahindo Lucie, yahakanye yivuye inyuma ko uyu mwana yakubiswe, yemeza ko yaguye hasi bimuviramo gukomereka.

Ati “Ntabwo bamukubise arabeshya ahubwo yari arimo gukina n’undi mwana witwa Rukundo mu ishuri aragwa ahita akomereka ariko nta mwarimu wamukubise.”

Yongeyeho ko nyuma y’aho Se w’uyu mwana asobanuye ko adashaka ko asengera ku ishuri, byubahirizwa nk’uko n’ubusanzwe ntawe uhatirwa gusenga. Ashimangira ko ikigo ayobora kitavangura kuko cyigamo abanyeshuri baturuka mu madini atandukanye.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikigo, umubyeyi w’umwana n’umwarimu bivugwa ko yamukubise, bagiye kubaza abandi banyeshuri uko byagenze bose bemeza ko yarimo gukina mu ishuri n’undi mwana, akagwa intebe ikamusharura.

Ntagungira Aimable ubyara uyu mwana wari wagaragaje uburakari mbere, ndetse yabwiye ubuyobozi bw’ikigo ko yagejeje ikirego ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, akaba ategereje ubutabera.

Minisiteri y’uburezi kimwe n’izindi nzego zirengera umwana bemeza ko guhana umwana atari ukumukubita ahubwo byanyuzwa mu zindi nzira zitabangamira umubiri we, imitekerereze ye n’ubuzima bwe muri rusange.

Uburyo umwana yemeza ko yakomerekejwemo na mwarimu we kuko yanze gusenga
Ishuri Mère Agathe umwana yigaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza