Kigali: Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda imyitwarire iteza impanuka mu muhanda

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yasabye abayoboye amakoperative y’abatwara ibinyabiziga kubakangurira guharanira icyateza imbere umwuga wabo, bakirinda imyitwarire mibi mu muhanda yo ntandaro y’impanuka zihitana abantu zikanangiza ibikorwaremezo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomeje, ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru hatangirwa amahugurwa yagenewe abatwara ibinyabiziga.

DIGP Marizamunda yashishikarije abayobozi ba za koperative kwibutsa abo bahagarariye kwirinda ibibujijwe mu muhanda mu gihe umuntu atwaye ikinyabiziga, kuko ari byo bihitana ubuzima bw’abantu, abibutsa ko ubwishingizi butagarura ubuzima bw’abantu kuko hari ababwitwaza bagakora amakosa ateza n’impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo guhugura n’abayobozi b’abatwara abagenzu kugira ngo babafashe kugeza ubutumwa ku bo bayobora.

Yavuze ko nubwo imibare ifatika y’uko impanuka zagabanutse kuva gahunda ya Gerayo amahoro yatangizwa itarakorwa, ibyasabwe abatwara ibinyabiziga babyubahiriza n’abantu bagatanga n’amakuru binyuze nko ku mbuga nkoranyambaga, iyo hari urenze ku mabwiriza.

Abahagarariye koperative zitwara abantu bemeza ko imapanuka zo mu muhanda zagabanutse nyuma y’ibyumweru icyenda iyi gahunda imaze itangiye.

Ngendahimana Reverien uhagarariye abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko mbere bapfushaga abamotari benshi ubu bikaba byaragabanutse, bitewe nuko aba bayobozi bigishijwe ko bagomba kuva mu biro bakajya aho abo bayobora bakorera.

Ati “Imibare itwereka ko nibura abamotari bari hagati ya 8-10 bapfaga buri kwezi abandi bagakomereka, ariko ubu muri uku kwezi gushize nta numwe twapfushije…Ntitukicara mu biro tujya ku muhanda uwo tubonye urenze ku mategeko tukamutumaho tukaganira kuko tubafite ku ikoranabuhanga.”

Aya mahugurwa yahereye mu mujyi wa Kigali ariko azakomereza no mu ntara zose z’igihugu hahugurwa abayobozi ba koperative z’abatwara ibinyabiziga n’ababitwara muri rusange.

Gahunda ya Gerayo amahoro igeze ku cyumweru cya cyenda, bukaba ari ubukangurambaga buzamara ibyumweru 52 abantu bashishikarizwa kwirinda impanuka zo mu muhanda.

DIGP Juvenal Marizamunda yasabye abayoboye amakoperative y’abatwara ibinyabiziga kubakangurira guharanira icyateza imbere umwuga wabo
Amahugurwa yabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru
Abitabiriye amahugurwa n'abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza