Kigali: Hagaragajwe sitasiyo moto zikoresha amashanyarazi zizajya zifashisha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Ikompanyi yitwa Safi Ride E-mobility, yerekanye sitasiyo zizajya zifashishwa mu gusharija moto zikoresha amashanyarazi igiye kuzana mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri Safi Ride E-mobility izajya izana moto zikoresha amashanyarazi yagaragarije abanyarwanda batandukanye izi sitasiyo inasobanura uko izo moto zikora.

Izi moto zikoreshwa amashanyarazi zisharijwa iminota iri hagati ya 45 na 50 ndetse iyo bateri zazo zuzuyemo umuriro zibasha kugenda ibirometero 90 byose umuriro ukirimo.

Umuyobozi wungirije wa Safi Ride E-mobility, Niyonkuru Christella, yavuze ko bateganya kuzana moto 60 mu mpera z’uku kwezi.

Yagize ati “Moto zacu zishobora kugenda kugeza ku birometero 90, hanyuma bateri yazimye ushobora kuyisharija iminota 45 kugira ngo yuzure kandi iyo yuzuye igenda idahagaze kugeza ku birometero 90.”

Yakomeje avuga ko moto bazazana mu mpera z’uku kwezi bazazishakira abamotari bazitwara, nyuma akaba ari bwo bazazana izindi nyinshi.

Niyonkuru yongeyeho ko bateganya gushyiraho sitasiyo nyinshi z’izi moto zizajya zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali no mu ntara mu rwego rwo gufasha abazajya bazitwara.

Umuyobozi w’ikigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) Eng. Collette Ruhamya, yavuze ko izi moto nizitangira gukoreshwa bizagabanya ikintu kinini mu bijyanye no guhumanya ikirere kuko mu nyigo bakoze basanze ibinyabiziga ari byo bihumanya ikirere cyane.

Yagize ati “Turabona harimo ikintu kinini bizagabanya cyane cyane nibyitabirwa n’abantu benshi kuko nababwiye ko inyigo twakoze nka REMA twasanze ibinyabiziga byanduza umwuka wacu duhumeka n’ikirere cyacu cyane cyane mu Mijyi kandi ari nabyo biri hejuru”.

Yongeyeho ko izi moto zikoresha amashanyarazi nizimara kuba nyinshi ndetse iyo gahunda ikagera no ku modoka, igihugu kizaba kigeze ku kintu kinini mu bijyanye no guhangana n’ibihumanya umwuka n’ikirere.

Ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Byiringiro Alfred, yemeza ko izi moto zikoresha amashanyarazi zizatanga umusaruro mwinshi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Ati “Umusaruro wo ni mwinshi mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko muri bimwe mu byangiza umwuka wo mu kirere duhumeka ibinyabiziga biza mbere kuko habanza ibyo guteka kuko turacyatekesha inkwi n’ibyatsi, ubwo rero kuba tugiye kubigabanya tukava ku moto kandi muzi ko mu Rwanda dufite moto zirenga ibihumbi 100 nkeka ko hari umusaruro bizatanga.”

Moto zigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda nyuma y’aho Perezida Kagame ubwo yari mu biganiro bihuza urubyiruko rw’imbere no hanze y’igihugu, bizwi nka ‘Meet the President’ yavuze ko hari umushyitsi wasuye u Rwanda baganiriye, amugezaho igitekerezo cyo gukoresha moto z’amashanyarazi.

Abamotari bagaragaje amatsiko y'uburyo izi moto zizajya zongerwamo umuriro
Aho bongerera umuriro muri moto z'amashanyarazi
Imiterere ya moto zikoresha amashanyarazi
Uko zongerwamo umuriro
Umuyobozi wa REMA, Eng Ruhamya avuga ko izi moto zizarengera ibidukikije
Niyonkuru Christella avuga ko muri uku kwezi bazazana moto 60
Ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Byiringiro Alfred, avuga ko izi moto zizagabanya ihumana ry'umwuka

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza