Kigali Leading TVET School na UR bifatanyije mu kuzirikana ku rusobe rw’ibinyabuzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Ishuri Kigali Leading TVET School ryifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu kwizihiza umunsi wo kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ’One Health Day 2018’.

Tariki ya 10 Ukwakira nibwo hatangijwe ubu bufatanye, nyuma y’uruzinduko abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bari mu Ihuriro rya UR rifasha mu kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bagiriye muri Kigali Leading TVET School.

Iki gikorwa cyari kigamije gusangiza ubunararibonye abanyeshuri biga muri iri shuri ryigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, cyateguwe binyuze mu mikoranire myiza isanzwe iri hagati yaryo na Kaminuza y’u Rwanda.

Insanganyamatsiko y’ibiganiro yari ‘ubuzima dusangiye n’ibindi binyabuzima (One Health Day 2018)’, aho inzego zose n’amashami atandukanye nk’Ubukerarugendo, Ubuvuzi bw’abantu n’ubw’inyamaswa, Imirire, Icungamutungo ndetse n’ikoranabuhanga zishishikarizwa guhuza imbaraga.

Itsinda riturutse muri UR ryari rirangajwe imbere na Dr. Etienne Rugigana, ryatanze ibiganiro byagarutse cyane ku buryo isano hagati y’ibinyabuzima byose rishobora kuba intandaro yo kwanduzanya indwara, ndetse n’icyakorwa kugira ngo abantu n’inyamaswa badakomeza guhererekanya indwara.

Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School, Habimana Alphonse, yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, kubera ubu bufatanye bugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi n’ireme ry’uburezi ntirisigare inyuma.

Yakomeje avuga ko iri shuri rirajwe ishinga no kwigisha abanyeshuri amasomo abagirira akamaro igihe bageze ku isoko ry’umuriro.

Habimana kandi yavuze ko mu burezi batanga batagarukiye ku babona umwanya wo kujya mu ishuri gusa, kuko banashyizeho amasomo yo guteka atangwa mu mpera z’icyumweru (week-end), mu masaha y’umugoroba.

Kigali Leading TVET School iherutse kugirana ubufatanye na Jeet’s Hospitality And Tourism Management yo mu birwa bya Maurice, igikorwa cyahesheje amahirwe yo kujya kwiga muri iki gihugu, abanyeshuri batanu bahize abandi.

Iri shuri ryigisha amasomo arimo ubukerarugendo no kwakira abantu kandi risanzwe rifitanye imikoranire na hoteli zirimo Kigali Marriott Hotel, Radisson Blu & Convention Centre, Park inn by Radisson, Umubano Marasa Hotel, La Palise Hotel n’izindi ndetse n’ibigo by’ubukerarugendo byorohereza abanyeshuri kwimenyereza imyuga.

Dr. Etienne Rugigana wari uyoboye itsinda ryaturutse muri Kaminuza y'u Rwanda
Ibiganiro byabereye mu Ishuri Kigali Leading TVET School
Abanyeshuri n'abayobozi b'ishuri Kigali Leading TVET School bitegura kwakira abashyitsi
Ifoto y'urwibutso y'itsinda ry'ishuri Kigali Leading TVET School na Kaminuza y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza